Umuryango wari warabwiwe ko utabyara watunguwe no kubyara impanga za batatu

Umugore witwa Lina Sapia n’umugabo we Fabio bo mu Bwongereza bamaze imyaka itatu bifuza kubyara ntibyakunda, nyuma muganga ababwira ko bitakunda gutyo gusa, ahubwo bisaba ko bafashwa n’abaganga.

Nyuma bagiye muri iyo gahunda yo gusama babifashijwemo n’abaganga (IVF), birakunda babyara umwana wabo wa mbere witwa Alba ubu wujuje umwaka avutse.

Mu mwaka ushize batangajwe no kumenya ko umugore atwite kandi badakoresheje uburyo bakoresheje ku mwana wa mbere.

Ariko icyabatangaje kurushaho, ni uko bagiye kwipimisha inda kwa muganga bakabwirwa ko bategereje abana batatu b’impanga.

Lina ubu ufite imyaka 35 y’amavuko n’umugabo we Fabio ufite imyaka 37, bafite impanga z’abana batatu b’abahungu bavutse ku itariki 12 Werurwe 2020, ndetse na mushiki wazo ufite umwaka umwe.

Lina yagize ati “Twamaze imyaka itatu dushakisha umwana, nyuma twiyemeza kujya muri gahunda yo gusama tubifashijwemo na muganga (IVF), tugira amahirwe bikunda tugerageje rimwe, tubyara umwana wacu wa mbere.

Nubwo uwa mbere yari avutse, twari tuzi neza ko n’uwa kabiri bizasaba ko tunyura muri iyo nzira ya ‘IVF’, nyuma nza gukuramo inda mbere yo kumenya ko ntwite impanga eshatu muri Nzeri umwaka ushize, ariko nta cyizere nari mfite numvaga na yo izavamo”.

Umunsi bamenye ko batwite impanga, barahangayitse ndetse umugabo we yumvaga biteye impungenge ku buzima bw’umubyeyi, ariko kandi bari bishimye nk’abatsinze imikino y’amahirwe nk’uko bisobanurwa na Lina.

Abo babyeyi bavuga ko nta mpanga ziba mu miryango yabo, yaba mu muryango wa Lina nta mpanga zavutseyo ndetse no mu muryango wa Fabio ntazo.

Abaganga bari bafite impungenge ko iyo nda ishobora kuzavamo, ariko babasaba kuzajya baza kwipimisha buri byumweru bibiri, kugira ngo bashobore gukurikirana ubuzima bw’abana neza.

Impanga eshatu zitwa Louis, Piero na Remi, zikaba zaravutse ku byumweru 32 zigumishwa kwa muganga zitabwaho kuko zari zavutse igihe kitageze. Ubundi bavuga ko umwana avuka ku byumweru 40.

Abo bana bavutse mbere gato y’uko abantu bajya muri gahunda ya ‘guma mu rugo’ kubera icyorezo cya Covid-19, nyina akajya abasura kwa muganga ndetse na se rimwe na rimwe, ariko nta bandi bantu bari bemerewe.

Lina yagize ati “Impanga zari nk’abantu b’ibirangirire (super-stars) ku bitaro bya St. Peters, Chertsey, Surrey, kuko abenshi mu baganga bahakora byari ubwa mbere babonye impanga eshatu kandi zisa cyane”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka