Umuryango w’umunyeshuri wo muri Air Force wishwe n’abamukuriye urasaba ubutabera

Felix Blaise, Umunyeshuri wari umuyobozi w’abanyeshuri wungirije mu ishuri ry’igisirikare kirwanira mu kirere rya ‘Air Force Comprehensive School’, mu gace ka Kaduna muri Nigeria, yishwe n’abamukuriye kubera ko ngo barimo bamuhana bitwaje ko bamuruta ‘Seniority ground’.

Umunyeshuri wo mu ishuri ry'igisirikare yishwe n'abamukuriye
Umunyeshuri wo mu ishuri ry’igisirikare yishwe n’abamukuriye

Bivugwa ko uwo mwana w’umunyeshuri yishwe n’abageze mu mwaka wa Gatatu w’Ishuri ryisumbuye (Senior Secondary ‘SS3’), bamwicira aho barara mu nyubako z’ishuri rya gisirikare rya Mando, Kaduna.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko iperereza ryagaragaje ko ubuyobozi bwa ‘Nigeria Air Force’ bwamenye amakuru kuri urwo rupfu gusa bukirinda gutangaza amakuru ajyanye narwo.

Mu itangazo rasohowe n’umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere, AVM Edward Gabkwet yagize ati, “Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu kirere, Air Marshal Hasan Abubakar, n’umuryango mugari wose w’igisirikare kirwanira mu kirere cya Nigeria, tubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umwe mu banyeshuri bacu kuri Air Force Secondary School i Kaduna, rwabaye ku itariki 19, Kamena 2024. Kugira ngo twirinde ibihuha ibyo ari byo byose, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yateye urwo rupfu. Turabizeza ko ikibazo tugikurikirana uko bikwiye kandi bizamenyekana vuba”.

Gusa, umuryango wa nyakwigendera uvuga ko utishimiye uko ubuyobozi bw’iryo shuri rya gisirikare burimo kwitwara muri icyo kibazo, bugasaba ubutabera, nk’uko umwe mu bagize uwo muryango witwa M. Paul yabitangarije abanyamakuru ku cyumweru tariki 23 Kamena 2024, avuga ko uwo munyeshuri wishwe, yari n’imfubyi kuko ababyeyi be bapfuye mu 2013, akaba yarimo yiga ngo azigirire akamaro mu buzima.

Yagize ati, “Njyewe n’umuryango wose turacyari mu gahinda k’urupfu rwa Felix. Umwana w’umuhanga warangwaga n’ikinyabupfura. Amakuru y’urupfu rwe twayamenye tuyakuye ku munyamabanga ushinzwe uburezi muri Air Force. Gusa turakomeza kwizezwa ko hari iperereza ririmo gukorwa, kugira ngo duhabwe ubutabera nk’uko bikwiye. Twe nk’umuryango dufitiye icyizere ishuri rya Air Force, kandi twizeye ko abishe umuhungu wacu batazacika ibihano”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka