Umuryango w’Abibumbye wasabye ko Perezida wa Mali arekurwa

Abari mu butumwa bwa Loni muri Mali basabye ko Perezida Bah Ndaw w’icyo gihugu na Minisitiri w’intebe, Moctar Ouane, barekurwa byihuse, nyuma y’uko amakuru atangajwe ko bafashwe n’abasirikare ba Mali.

UN irasaba ko Perezida wa Mali wafashwe n
UN irasaba ko Perezida wa Mali wafashwe n’abasirikare b’igihugu cye ahita arekurwa

Babinyujije kuri Twitter, abahagarariye ubutumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSMA), na bo basabye ko hagaruka ituze muri icyo gihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ibyo bije nyuma ya raporo zivuga ko Perezida Ndaw na Ouane bajyanywe n’Abasirikare mu Kigo cya gisirikare cya Kati (Kati military camp), hafi y’Umurwa mukuru wa Mali, Bamako.

Icyo gikorwa cyazamuye ubwoba mu baturage n’abandi bakurikiranira hafi ibya Politiki muri Mali, bakeka ko hashobora kubaho ‘Coup d’etat’ ya kabiri mu mwaka umwe.

Biravugwa ko na Minisitiri w’umutekano aho muri Mali witwa Souleymane Doucouré, na we ngo yaba yafashwe.

Mu masaha akuze, ejo ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, Minisitiri Ouane yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) kuri telefone, ko abasirikare baje kumufata, nyuma telefone yahise iva ku murongo nk’uko bivugwa n’icyo gitangazamukuru.

Afurika yunze ubumwe (AU), Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bw’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bose bamaganye ifatwa ry’abo bayobozi, bavuga ko abo banyapolitiki bayoboye Mali bahita barekurwa nta yandi mananiza.

Amakuru aravuga ko ifatwa ry’abo bayobozi, ryabaye nyuma y’amasaha make Guverinoma ya Mali ikoze ivugurura ryatumye abasirikare babiri bakuru b’icyo gihugu bagize uruhare muri ‘coup d’etat’ umwaka ushize basimbuzwa.

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru BBC, ubu nta tuze riri muri Mali, nyuma y’amezi icyenda gusa habayeho ‘coup d’etat’ yakozwe n’abasirikare igakuraho Perezida Ibrahim Boubakar Keïta.

Icyo kinyamakuru gitangaza ko n’ubwo Abanya Mali benshi bagaragaje ko bishimiye ikurwaho rya Keita, ariko byakurikiwe n’uburakari bwo kubona ko mu gihugu ubutetsi ahanini buri munsi y’igisirikare muri Guverinoma y’inzibacyuho, kandi n’impinduka abaturage bari bijejwe zikaba zigenda gacye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka