Umuryango w’Abibumbye wasabye amahanga guhosha intambara yo muri Sudani kuko yahinduye isura

Umuryango w’Abibumbye (UN), wasabye amahanga kugira icyo ukora mu guhosha no guhagarika imirwano iri kubera mu ntara ya Darfur.

Muri iyi ntambara hajemo imvururu z’amoko kuko ngo hari abaturage bari basanzwe bafite imbunda batangira kwicana hagati yabo.

UN ivuga ko ari imirwano ikomeye cyane ishobora kwibasira inyoko muntu kuko hajemo imvururu z’amoko kuko abarabu barimo kwibasira abirabura.
Ibikorwa by’ubwicanyi biri gukorerwa abirabura bo muri iki gihugu bishobora kuba nk’ubwicanyi bwabaye mu mwaka wa 2003 aho iyo mirwano yaguyemo abagera ku bihumbi 300 muri icyo gihe.

Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu muryango w’abibumbye UN yavuze ko abatuye Darfur babayeho mu byago bikomeye nyuma y’amezi abiri imirwano yubuye muri iyi ntara.

Abayobozi muri Sudani bavuze ko Guverineri wa Darfur y’Iburengerazuba, Khamis Abbakar yishwe n’ingabo za RSF tariki ya 15 Kamena 2023 nyuma yo kuvuga ko izi ngabo n’indi mitwe y’inyeshyamba ziri gukorera ubwicanyi abaturage bo mu bwoko bwa Masalit.

Kwica Guverineri byaturutse kubyo yashinjije RSF n’imitwe yitwaje intwaro y’Abarabu kwica abasivili anasaba amahanga gutabara abasivili kuko impande zihanganye zo zikomeza kurwana ntacyo zitayeho.

Iyi ntara yazahajwe n’intambara kubera imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2000. Abantu babarirwa muri za miliyoni bavanywe mu byabo ndetse abandi baricwa.

Abaturage bahunga ubwicanyi
Abaturage bahunga ubwicanyi

Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Abajanjawidi, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili, nayo yakuweho n’abasirikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka