Umuryango CSTO urimo n’u Burusiya wateranye nyuma y’uko Finland na Suède byemeje kujya muri OTAN

Kuva kuri wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 i Moscou mu Burusiya, hateraniye Inama y’Umuryango witwa Collective Security Treaty Organization (CSTO) ukaba utavuga rumwe na OTAN ya Amerika n’u Burayi.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yabwiye abakuru b’ibihugu birindwi bigize CSTO, icyo atekereza cyazakorerwa Suède na Finland nyuma yo kwiyemeza kwinjira muri OTAN/NATO.

Putin yanatangarije abakuru b’ibihugu bigize CSTO ko baza kuganirira mu muhezo aho intambara muri Ukraine igeze, ndetse n’ingamba nshya zigomba gufatwa.

Umuryango CSTO, ugizwe n’ibihugu by’u Burusiya, Belarus, Armenia, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Tajikistan na Uzbekistan, ukaba wahuriye i Moscou wizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe, unafata ingamba zo kwirinda OTAN.

Putin avuga ko kugeza ubu kwinjira kwa Finland na Suède muri OTAN nta kibazo birateza, ariko ko uwo muryango niwagurira ibikorwa bya gisirikare byawo muri ibyo bihugu, hazabaho igisubizo cy’u Burusiya.

Yagize ati "Kwagurira ibikorwa bya gisirikare muri ako gace bizakurura ibisubizo byacu, ariko ibyo bisubizo uko bizamera tuzabitekerezaho (tuzabisuzuma)".

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov na we yakomeje ashimangira ko nta gishya cyabayeho ku kuba Finland na Suède byaramaze gufata umwanzuro wo kwinjira muri OTAN, kuko ngo n’ubundi ari nk’aho byari bisanzwemo.

Lavrov ashingira ku kuba ibyo bihugu kuva na kera bisanzwe bifatanya na OTAN mu myitozo ya gisirikare, ariko akavuga ko bazabihozaho ijisho kugira ngo barebe niba harimo kwagurirwa ibikorwa bya gisirikare bya OTAN bisatira u Burusiya.

Mu bihugu bigize Umuryango OTAN bitashyigikiye kwinjira kwa Finland na Suède muri wo hari Turukiya, ivuga ko itazabyemera kuko ngo bidashobora kurwanya iterabwoba, ndetse bikaba byarayifatiye ibihano.

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan yatangaje ari mu gihugu cya Algeria aho yari yasuye ku wa Mbere, ko atazigera na rimwe avuga ati "Yego nemeye ko Finland na Suède biba abanyamuryango ba OTAN".

Hagati aho intambara muri Ukraine na yo ikomeje gusenya byinshi no kugwamo ingabo kugeza ubu zibarirwa mu bihumbi ku mpande zombie (u Burusiya na Ukraine).

Mu gitondo cyo ku wa kabiri u Burusiya bwateye imvura y’ibisasu mu Mujyi wa Lyiv uri mu Burengerazuba bwa Ukraine hafi y’umupaka wa Pologne, bikaba ngo byashenye ububiko bw’intwaro icyo gihugu cyahawe na OTAN, n’ubwo Ukraine ivuga ko yabishwanyuje bitaragira icyo byangiza.

Marioupol yose mu maboko y’u Burusiya nyuma yo kuvanamo abasirikare bari mu ruganda Azovstal

Leta ya Ukraine yatangaje ko Abasirikare bayo kabuhariwe bari barasigaye bihishe mu nzu zo mu butaka z’uruganda rw’ibyuma rwa Azovstal muri Marioupol, barimo kuvanwamo nyuma yo ’gusoza ubutumwa bwari bwarabajyanyemo".

Abarenga 260 ni bo bamaze kuvanwa muri urwo ruganda kugera kuri ku wa kabiri, nk’uko bitangazwa n’Abarwanya Leta ya Ukraine bo bavuga ko izo ngabo zayo zamanitse amaboko.

Umujyi wa Marioupol kugeza ubu wose uri mu maboko y’u Burusiya nyuma y’amezi hafi atatu intambara itangijwe muri Ukraine.

Umuryango OTAN na Leta ya Ukraine by’umwihariko bivuga ko kuba birimo kwambura u Burusiya ibice byinshi birimo n’umujyi wa Kharkiv mu majyaruguru y’u Burasirazuba bwa Ukraine, ari kimwe mu bimenyetso by’uko u Burusiya burimo kurwana ikinyumanyuma.

U Burusiya ariko buvuga ko butazigera bwemera gutsindwa intambara burwana muri Ukraine uko byagenda kose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Hello!
Iyi ntambara ikomeye kurusha uko byatekerezwaga
Russia yibwiraga ko izarangira vuba Ariko OTAN yaritambitse
Mbona ko Russia itagifite target yogufata Ukraine yose ahubwo biriya bice bya Donbus mbona ko ariho bagiye gushyira imbaraga hakaba nkagace kubwirinzi
Russia ntiteze kurekura uburasirazuba have number
Ikindi simbona ko Russia Ari yo isenye Ukraine ahubwo ni America Kuko ireba inyungu zayo Kandi irimo isenya Europe, Abayobozi ba Europe nabita indangare
Ikindi Nuko Russia yerekanye imbaraga ziri kurwego rwohejuru Kuko nanubu iracyafata uduce twingenzi kuri yo

Muhamyambuga Innocent yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize

Sintekereza ko iyo NATO ije gutanga igisubizo ku mahoro arambye y’ibyo bihugu, uburayi ndetse n’isi muri rusange. Ahubwo NATO (US) irashaka gusenya Uburayi cg uburusiya kuko uruhande rumwe muri abo, yatambamira zimwe mu nyungu n’ifatwa ry’imyanzuro.

Ku bwange mbona Ukraine izatsindwa nk’uko biri kugaragara tugendeye ku mibare ifatika.

Olivier yanditse ku itariki ya: 19-05-2022  →  Musubize

Njye. Ntekerezako uburusiya bwahuye nihurizo butatekerezaga muri Ukraine ukobyagenda kose uburusiya burikurwana na usa 🇺🇸 irinyuma ya otan ariko ntekerezako suede na Finland kwinjira kumugaragaro kwabo muri OTAN bizaba byiza kubwirinzi bwibyo bihugu naho amagambo atangazwa nabategetsi ba Russian ko nibyinjira muri muryango wa OTAN bazabarasa.uburusiya ntabwo bwakora ikosa ryo kongera kuko bwatakaje byinshi murimake isi ntabwo igitewe ubwoba nuburusiya burihasi mubinjyanye nigitinyiro amagambo nayitera bwoba gs

Fiston yanditse ku itariki ya: 18-05-2022  →  Musubize

Uretse kuba Russia yakoresha bombes atomiques gusa,ntabwo yashobora OTAN.Baramutse barwanishije bombes atomiques,isi yashira.Gusa ntabwo imana yatuma basenya isi yiremeye.Ijambo ryayo rivuga ko izabatanga ikabatwikana n’intwaro zabo,hamwe n’abandi bantu bose bakora ibyo itubuza.It is a matter of time.

karega yanditse ku itariki ya: 18-05-2022  →  Musubize

Wowe uri umuntu utazi ibyintambara uracyagendera kuri za flim za Rambo gusa Putin ari kurwana nibihugu 40bkandi ari kubatsinda uruhenu wowe wijya kumakuru ya BBc cg VoiceAmerica shaka ahandi abarusiya ni babi cyane mu ntambara icecekere

Nikobus yanditse ku itariki ya: 19-05-2022  →  Musubize

wowe se ubizi ushubije iki?Imihirimbiri y’abarusiya ko iri gutsindwa uruhenu none se wowe hari umunyamakuru wohereje muri ukraine ngo aguhagararire yo uri umuswa mubi

urasekeje yanditse ku itariki ya: 19-05-2022  →  Musubize

Iriya ntambara ntiyarangira hatunaye ibiganiro bahati ya Amerika n’Uburusiya!

Eugene yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka