Umupolisi wishe George Floyd agomba gutanga miliyoni y’amadolari kugira ngo aburane adafunze
Dereck Chauvin, umupolisi ushinjwa kwica ku bushake umwirabura George Floyd, yageze bwa mbere imbere y’urukiko muri Minneapois kuwa 08 Kamena 2020.
Yasabwe gutanga ingwate ingana na miliyoni y’amadorari, ni ukuvuga asaga miliyoni 942 z’amafaranga y’u Rwanda, akaburana adafunze ariko agahabwa amabwiriza y’uko agomba kwitwara, cyangwa agatanga miliyoni 1 n’ibihumbi 200 y’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyali y’amanyarwanda kugira ngo arekurwe nta yandi mabwiriza uretse kwitaba urukiko.
Mu myenda y’ibara rya Orange yambikwa abagororwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Chauvin w’imaka 44, yaburanye hafatwa amashusho, urubanza rwabereye muri gereza icunzwe cyane, ari na ho afungiye.
Yasubizaga ibibazo by’Umucamanza Jeannice Reding, wamubazaga niba ubwe azajya yitaba urukiko kandi agasubiza intwaro zose afite.
Uburanira Chauvin, Eric Nelson, ntiyigeze aburana kuri iyo ngwate, aho avuga ko bigoye ko Dereck Chauvin azayabona.
Umushinjacyaha Matthew Frank, avuga ko Chauvin yateje impagarara zikomeye ku isi, akaba yagaragaje impungenge z’uko Chauvin ashobora gutoroka, ahunga gukurikiranwa mu rukiko ndetse n’igitutu cy’abaturage.
Ashinjwa kwica Georges Floyd, amutsikamiye ku ijosi kugera ashizemo umwuka. Uru rupfu, rwateje impagarara mu mijyi inyuranye muri USA no mu Burayi, aho basaba ko imikorere ya polisi yasubirwamo, kuko ahenshi ihutaza abirabura.
Dereck kandi ngo afite dosiye aho yagiye agaragara mu bikorwa byinshi by’irasana n’urugomo byagiye bikorwa n’abapolisi. Uyu mugabo yabaye isura mbi, kuko iyo abantu bamuvuze babijyanisha n’amagambo nko guhutaza, kuvangura n’iyicarubozo mu gipolisi cya Amerika ndetse no ku isi yose.
Aramutse ahamijwe ibyaha ashinjwa, ashobora gufungwa imyaka igera kuri 40.
Biteganyijwe ko azongera kuburana tariki 29 Kamena, na ho abapolisi batatu bari kumwe na we, bamaze gutabwa muri yombi, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha.
Inkuru zijyanye na: George Floyd
- USA: Joe Biden yishimiye ko umupolisi wishe George Floyd yahamwe n’icyaha
- Urukiko rwahamije Derek Chauvin icyaha cyo kwica umwirabura Georges Floyd
- USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate
- Umupolisi ukekwaho kwica wa George Floyd yatahuweho no kunyereza imisoro
- Rayshard Brooks, undi mwirabura wishwe n’umupolisi nyuma ya George Floyd
- Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rizasimbura amazina y’abakinnyi ku myenda
- Umukobwa wa George Floyd w’imyaka 6 yemerewe kuziga kaminuza ku buntu
- Mu gushyingura George Floyd, Trump yanenzwe uko yitwaye muri iki kibazo
- Amafoto: Imyigaragambyo yo kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa abirabura ku isi irakomeje
- Ibihumbi by’abantu bategerejwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma George Floyd
- Michael Jordan yatanze Miliyoni 100 z’Amadolari mu kurwanya ivanguraruhu
- Umuhanda werekeza ku biro bya Trump wiswe ‘Black Lives Matter’
- Kanye West agiye kwishyurira kaminuza umukobwa wa George Floyd wishwe
- Minneapolis: Bacecetse iminota 8 n’amasegonda 46, igihe Chauvin yamaze atsikamiye George Floyd
- Abigaragambya muri Amerika bahawe ubutabera basabye kuri George Floyd
- USA: Pentagon yavuze ko nta basirikare izohereza kurwanya abigaragambya
- Papa Francis yamaganye iyicwa rya George Floyd
- Amakipe n’abakinnyi ku isi hose bahurije mu kwamagana urupfu rwa George Floyd (AMAFOTO)
- Niba ba Guverineri bananiwe kugarura amahoro ndohereza abasirikare bakemure ikibazo - Donald Trump
- Imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd yageze i Burayi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|