Umupolisi wishe George Floyd agomba gutanga miliyoni y’amadolari kugira ngo aburane adafunze

Dereck Chauvin, umupolisi ushinjwa kwica ku bushake umwirabura George Floyd, yageze bwa mbere imbere y’urukiko muri Minneapois kuwa 08 Kamena 2020.

Yasabwe gutanga ingwate ingana na miliyoni y’amadorari, ni ukuvuga asaga miliyoni 942 z’amafaranga y’u Rwanda, akaburana adafunze ariko agahabwa amabwiriza y’uko agomba kwitwara, cyangwa agatanga miliyoni 1 n’ibihumbi 200 y’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyali y’amanyarwanda kugira ngo arekurwe nta yandi mabwiriza uretse kwitaba urukiko.

Mu myenda y’ibara rya Orange yambikwa abagororwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Chauvin w’imaka 44, yaburanye hafatwa amashusho, urubanza rwabereye muri gereza icunzwe cyane, ari na ho afungiye.

Yasubizaga ibibazo by’Umucamanza Jeannice Reding, wamubazaga niba ubwe azajya yitaba urukiko kandi agasubiza intwaro zose afite.

Uburanira Chauvin, Eric Nelson, ntiyigeze aburana kuri iyo ngwate, aho avuga ko bigoye ko Dereck Chauvin azayabona.

Umushinjacyaha Matthew Frank, avuga ko Chauvin yateje impagarara zikomeye ku isi, akaba yagaragaje impungenge z’uko Chauvin ashobora gutoroka, ahunga gukurikiranwa mu rukiko ndetse n’igitutu cy’abaturage.

Ashinjwa kwica Georges Floyd, amutsikamiye ku ijosi kugera ashizemo umwuka. Uru rupfu, rwateje impagarara mu mijyi inyuranye muri USA no mu Burayi, aho basaba ko imikorere ya polisi yasubirwamo, kuko ahenshi ihutaza abirabura.

Dereck kandi ngo afite dosiye aho yagiye agaragara mu bikorwa byinshi by’irasana n’urugomo byagiye bikorwa n’abapolisi. Uyu mugabo yabaye isura mbi, kuko iyo abantu bamuvuze babijyanisha n’amagambo nko guhutaza, kuvangura n’iyicarubozo mu gipolisi cya Amerika ndetse no ku isi yose.

Aramutse ahamijwe ibyaha ashinjwa, ashobora gufungwa imyaka igera kuri 40.

Biteganyijwe ko azongera kuburana tariki 29 Kamena, na ho abapolisi batatu bari kumwe na we, bamaze gutabwa muri yombi, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka