Umupolisi ukekwaho kwica wa George Floyd yatahuweho no kunyereza imisoro

Umupolisi wishe umwirabura George Floyd muri Leta zunze ubumwe za Amerika bigateza imyigaragambyo ku isi yose, yaje gutahurwaho ko yananyerezaga imisoro.

Derek Chauvin n’umugore we batahuweho ko batigeze bagaragaza imisoro babereyemo Leta ya Minnesota, bakaba baranyereje miliyoni zisaga 35 z’amafaranga y’ u Rwanda, angana n’amadorari ya Amerika ibihumbi 38.

Uyu mupolisi yamamaye ubwo yafotorwaga atsikamije ivi ku ijosi ry’umwirabura iminota irenga umunani, akamuheza umwuka kugeza apfuye.

Ibi byateye umujinya ukomeye abantu badakunda irondaruhu bituma bajya mu mihanda bamagana iyicwa ry’abirabura bazizwa ko ari abirabura.

Uyu mupolisi yahise yirukanwa ku kazi ndetse arafungwa ashinjwa kwica umuntu, abo bari kumwe batatu na bo barirukanwe mu kazi bakaba bashinjwa ubufatanyacyaha mu kwica umuntu.

Chauvin n’umugore we Kellie bakaba bashinjwa n’urukiko rwa Washington gutanga amakuru atari yo ku kazi bakoraga n’ibyo bacuruzaga, bagamije kunyereza imisoro ya leta.

Umushinjacyaha Imran Ali, yavuze ko iriya misoro yatangajwe ishobora kuziyongera kuko iperereza rigikomeje, harebwa niba nta handi uyu muryango wabeshye kugira ngo ukwepe imisoro.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mupolisi ahanwe kbs

Nkotanyi yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka