Umupilote wa Turkish Airlines yapfuye bitunguranye atwaye indege

Umupilote w’indege ya sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Turkish Airlines yo muri Turkiya, yapfuye bitunguranye mu gihe yari atwaye indege yari mu rugendo ruva muri Amerika rugana mu Mujyi wa Istanbul muri Turkiya.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko uwo mupilote witwa Captain Ilcehin Pehlivan, wari ufite imyaka 59 y’amavuko, ngo yabaye nk’utakaza ubwenge mu gihe yari atwaye indege iri mu kirere, ariko uwo bafatanya mu gutwara indege (co-pilot) abibona vuba, ajya mu mwanya we atangira gutwara.

Umuvugizi wa Sosiyete y’indege ya Turkish Airlines, Yahya Üstün abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko uwo mupilote yari atwaye indege ituruka ahitwa i Seattle mu Majyaruguru y’Amerika, yahagurutse ku wa Kabiri mu masaha y’umugoroba, yaguye ku kibuga cy’indege cya JFK mu Mujyi wa New York ku buryo bwihutirwa nyuma y’uko uwo mupilote atakaje ubwenge, mu gihe yari atwaye.

Yagize ati, “Umupilote wari utwaye indege yacu ya Airbus 350 TK204 yatakaje ubwenge mu gihe yari ari mu rugendo, nyuma y’ubutabazi bw’ibanze, abandi bafatanyaga nawe (bari babiri) bahita bafata icyemezo cyo kugusha indege byihutirwa ku kibuga cyari hafi, ariko Captain wacu we yatakaje ubuzima indege itaranagera hasi”.

Umupilote Pehlivan wapfuye indege ikiri mu kirere, yari amaze imyaka 17 muri Turkish Airlines kuko yatangiye kuyikorera mu 2007. Muri Werurwe uyu mwaka wa 2024 nibwo yaherukaga gukorerwa isuzuma ryo kureba uko ubuzima bwe buhagaze, icyo gihe ngo byagaragaye ko yari afite ubuzima bumeza neza.

Impamvu y’urwo rupfu rutunguranye rw’umupilote wa Turkish Airlines ntiratangazwa, gusa abapilote bose b’iyo sosiyete ngo basabwa gukorerwa isuzuma ryo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze buri mezi 12, ariko abapilote barengeje imyaka 40 y’amavuko, bo baba basabwa gukorerwa iryo suzuma buri mezi atandatu (6).

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkunda,amakuru,yanyu,mujye,mutugezaho,nayomuri,congo, 5\5 murakoze

Hakorimana yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Ashobora kuba yazize Stroke (AVC).Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

rukera yanditse ku itariki ya: 10-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka