Umunyarwenya Nick Cannon azahagarika kubyara Imana ibimusabye

Umuraperi akaba Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, Nick Cannon, amaze kubyara abana 12 kandi yatangaje ko nta gahunda yo guhagarika kubyara afite keretse Imana yonyine ari yo ibimusabye.

Nick Cannon w’imyaka 42, yabigarutseho ubwo yaganiraga na Dr Laura Berman mu kiganiro kitwa “The Language of Love” avuga ko kuba amaze kubyara abana 12 ku bagore batandatu batandukanye ari umuhamagaro w’Imana.

Mu Ukuboza 2022, nibwo Nick Cannon yatangarije abamukurikira ko yibarutse umwana wa 12, wavutse ku wa 14 Ukuboza 2022.

Muri icyo kiganiro, Cannon na Berman bateye urwenya ku nkuru ye bayihuza n’iyo muri Bibiliya ya Aburahamu wabwiwe n’Imana ko imuhaye kororoka kurusha umusenyi wo ku nyanja.

Nick Cannon mu gutebya kwe yagize ati: “Ibyo sinigeze mbyumva ariko numvise ngo uzaba se wa benshi, kandi urakomeye cyane, urubyaro rwawe rugiye gukora ibintu bihambaye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yiteguye kubyara abana benshi. Maze Berman amubaza niba Imana ariyo yamubwiye ko azabyara abo bana bose.

Mu gisubizo cye, Nick Cannon yamusubije agira ati “Imana yonyine niyo ishobora kuzambwira igihe nzahagarikira.”

Mu bana ba Cannon, 11 ni bo bariho dore ko hari uwitwaga Zen wapfuye azize kanseri y’ubwonko, nyuma y’amezi atanu avutse.

Nick Cannon n'abana be b'impanga yabyaranye na Mariah Carey
Nick Cannon n’abana be b’impanga yabyaranye na Mariah Carey

Moroccan na Monroe nibo bana bakuru ba Nick Cannon bafite imyaka 12, bakaba ari impanga yabyaranye n’umuhanzikazi Mariah Carey.

Abagore bose uyu mugabo amaze kubyarana nabo harimo abanyamideri batandukanye nka Alyssa Scott bafitanye abana babiri, Abby De La Rosa bafitanye abana babiri b’impanga na Brittany Bell na we bafitanye abana batatu.

Mu bandi babyaranye na Nick Cannon harimo LaNisha Cole bafitanye Umwana umwe, Bre Tiesi babyaranye Umwana umwe ndetse na Mariah Carey bafitanye abana babiri b’impanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubyara ni byiza kandi ni umugisha w’imana.Niba abishaka,nakomeze abyare.Ubwo nibyo yahisemo.Burya abantu tugira amahiramo atandukanye.Byitwa Freewill mu Cyongereza cyangwa Libre arbitre mu Gifaransa.Ikibazo nuko abantu benshi bakoresha nabi Freewill imana yaduhaye.Ibyo bizatuma babura ubuzima bw’iteka imana yasezeranyije abantu bayumvira.Nkuko ijambo ryayo rivuga,abantu bibera mu by’isi gusa ntibashake imana,bose izabarimbura ku munsi wa nyuma,nkuko yabigenje igihe cya Nowa,ubwo yarimburaga millions nyinshi z’abantu,hakarokoka abantu 8 gusa bayumviraga.

gatare yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka