Umunyarwandakazi Sherrie Silver yubakiwe ikibumbano mu Bwongereza

Umwe mu Banyarwandakazi batuye mu gihugu cy’u Bwongereza, Sherrie Silver, yubakiwe ikumbano mu Mujyi wa London ateze amaboko nk’urimo kubyina, mu buryo Abanyarwanda babyina bateze amaboko.

Ku rubuga rwe rwa Instagram, yerekanye icyo kibumbano akiri iruhande ateze amaboko nk’uko nacyo bakibumbye, maze ashyiraho aya amagambo.

Yagize ati “London ifite ibibumbano (Statues) byinshi by’inyamaswa kurusha abagore, none ubu mfite ikibumbano cyanjye i London, uburyo kiremye ni ugutega amaboko nk’uko mu ndirimbo gakondo z’Abanyarwanda babikora. Ntewe ishema no kuba ndi Umunyafurika kandi nshaka kuyihagarira aho ari ho hose hashoboka”.

Ibi bibumbano bikorwa na Adidas mu rwego rwo guha agaciro no gushyigikira abagore b’indashyikirwa, babaye urugero mu rubyiruko.

Sherrie Silver ni umwe mu babyinnyi b’abahanga, yakoranye n’abandi bakomeye nka Wizkid, Diamond Platnumz, Tiwa savege n’abandi, akaba akomoka mu karere ka Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi IBIBUMBANO byubakirwa abantu bakomeye cyane.Urugero ni Mandela,Gandhi,etc...Ni ukugirango bahore bibukwa.Gusa tujye twibuka ko gukora cyangwa gutunga Ikibumbano ugamije kugikokesha mu gusenga ari icyaha gikomeye cyane.Urugero ni ikibumbano cya Bikiramaliya.Ijambo ry’imana rivuga ko ababikoresha mu gusenga bazarimburanwa nabyo ku munsi wa nyuma.

karake yanditse ku itariki ya: 20-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka