Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yahawe igihembo cya Ambasaderi w’umwaka muri iki Gihugu.

Ni igihembo yashyikirijwe na mugenzi we uhagarariye ubwami bwa Maroc, Amb. Souriya Otmani akaba n’Umuyobozi w’abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri Canada ku mugoroba wo ku wa 3 Kamena 2025, nk’uko tubikesha Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Higiro Prosper yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada muri 2019, asimbuye Shakilla Umutoni Kazimbaya wari umaze imyaka itandatu ari Chargée d’Afaires w’u Rwanda muri kiriya Gihugu.

Uyu munsi, Canada ifite abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu barenga 180.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka