Umunyarwanda Mary Baine yabaye umuyobozi w’ihuriro nyafurika ry’imisoro

Mary Baine, wabaye Komiseri Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA), yagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa mushya w’Inama Nkuru y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuyobozi bw’Imisoro (ATAF), asimbuye Logan Wort wari uri kuri uyu mwanya kuva ryashingwa mu 2009.

Baine azatangira inshingano nshya guhera ku ya 1 Nyakanga 2025, aho agomba gushyira imbaraga muri gahunda za ATAF mu rwego rwo gushimangira gahunda zashyizweho zijyanye n’imisoro ku Mugabane wa Afurika bikajyana no kuzamura ubukungu bw’imbere mu bihugu bya Afurika.

Mbere yo guhabwa izi nshingano nshya, Baine yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije wa ATAF, aho yagize uruhare runini muri gahunda z’iterambere ryayo.

ATAF, igizwe n’ibihugu 44, ifite inshingano zo kuzamura ubushobozi bw’ibigo by’imisoro muri Afurika kugira ngo bigere ku ntego zabyo z’imisoro, guteza imbere uruhare rw’imisoro mu miyoborere y’ibihugu, no gusangiza ibitekerezo ku misoro bigamije gufasha mu itegurwa ry’amategeko. Ifite kandi inshingano zo kwimakaza umucyo n’uburyo bwo kubazwa inshingano, no kuzamura ingano y’imisoro yakirwa.

ATAF kandi iharanira ko Afurika igira ijwi rimwe ku rwego mpuzamahanga, igateza imbere ibiganiro mpuzamahanga ku misoro, ndetse ikubaka ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka