Umunyamakuru imbere y’ubutabera ashinjwa gutunga agatoki ukekwaho Jenoside

Umunyamakuru witwa Maria Malagardis wa La Libération yaciwe amande n’urukiko rwo mu Bufaransa, azira inkuru yanditse ivuga ko Col Aloys Ntiwiragabo, umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yihishe mu Bufaransa.

Malagardis (iburyo) ari hamwe n'umuburanira
Malagardis (iburyo) ari hamwe n’umuburanira

Mu Cyumweru gishize Malagardis ukuriye ishami rya Libération muri Afurika, yitabye urukiko rwo mu Bufaransa kubazwa impamvu yavuze ko Ntiwiragabo w’imyaka 74 wari ukuriye abashinzwe iperereza, ngo ari Umunazi (Nazi) w’Umunyafurika.

Abanazi ni izina ry’abasirikare bari bayobowe na Hitler mu Budage bishe Abayahudi basaga miliyoni esheshatu muri Jenoside yakozwe mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose. Imbere y’ubutabera mu Bufaransa, Maria Malagardis akaba agomba kuburanishwa nk’uwakoze icyaha cyo guharabika.

Ku itariki 17 Mutarama, ihuriro riruta ayandi ry’abanyamakuru bo mu Bufaransa (Syndicat National des Journalistes/ SNJ), ryasabwe gutanga ibisobanuro kuri icyo kibazo.

Nk’uko SNJ ibivuga, ibyo byabaye mu mpeshyi ya 2020, ubwo Mediapart, igitangazamakuru cyo mu Bufaransa cyandika inkuru zicukumbuye, cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “Aloys Ntiwiragabo, pilier présumé du génocide des Tutsis, se terre en France" [Aloys Ntiwiragabo, ushinjwa kuba umwe mu nkingi za Jenoside yakorewe Abatutsi, yihishe mu Bufaransa].

Nyuma y’iperereza ryimbitse, umunyamakuru wa Mediapart, Théo Englebert, yaje kumenya ko Ntiwiragabo yari yihishe muri Orléans, umujyi uri mu majyaruguru yo hagati mu Bufaransa. Nyuma yaje gukomeza iperereza aza kuvumbura ko Ntiwiragabo akorana n’umuyoboro mugari w’abandi bahezanguni b’Abanyarwanda basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside bihishe muri Orléans.

Ihuriro SNJ ryanemeje ko Malagardis amaze igihe kinini yandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba azwiho ubunararibonye n’ubunyangamugayo muri bagenzi be.

Ihuriro SNJ rikomeza rivuga ko gukoresha ijambo "Nazi" mu nkuru zivuga kuri Jenoside yabaye mu Rwanda atari ibintu bishyashya, kuko hari abandi banditsi n’abanyamateka batari bake batangiye kurikoresha guhera mu 1990.

Mu 1993, Ntiwiragabo yari akuriye ishami rya gisirikare rishinzwe ubutasi (G2) akaba yari n’umugabo wungirije w’igisirikare cyafatanyije n’interahamwe gukora jenoside.

Mu byo ashinjwa harimo kuba yaritabiriye inama nyinshi za gisirikare zateguraga Jenoside umunsi ku munsi, no kwegurira interahamwe sitasiyo ya polisi mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo zijye zikoreramo iyicarubozo, gufata ku ngufu no kwica Abatutsi.

Nyuma gato y’uko ikinyamakuru Médiapart gisohoye inkuru icukumbuye kuri Ntiwiragabo, wamaze igice kinini cy’ubuzima bwe ahunga ubutabera, uyu yahise yigira inama yo kurega abanyamakuru Englebert na Malagardis mu manza ebyiri zitandukanye.

Muri ibyo birego bavuga ko umunyamakuru Englebert wa Médiapart, muri 2021 yagize ati “Aba ni abantu babayeho bidegembya mu mahoro mu Bufaransa, aho batarigera na rimwe babazwa ibyaha bakoze. Nta kabuza rero akazi k’abanyamakuru kagomba kubabuza amahoro.”

Ihuriro SNJ naryo rigashimangira ko ibyo birego byatanzwe mu rwego rwo gushyira iterabwoba ku banyamakuru, no kubangamira akazi karimo gukorwa n’abakora iperereza kuri Jenoside yo mu Rwanda.

Urubanza rw’abo banyamakuru ruzasomwa ku itariki 15 Werurwe 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka