Umuntu mukuru kuruta abandi ku isi yapfuye
Inzego z’ubuzima mu Buyapani kuri uyu wa Gatandatu zatangaje urupfu rwa Tomiko Itooka, umugore wo mu Buyapani wari ufite imyaka 116 y’amavuko akaba n’umwe mu baciye agahigo ka Guinness ‘World Records’ ko kuba umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi ku isi y’abazima.
Tomiko ngo yapfuye tariki ya 29 Ukuboza 2024.
Aka gahigo ko kuba umuntu wa mbere ukuze mu isi yari yaragahawe na Guinness World Records mu kwezi kwa Nzeri 2024, nyuma y’urupfu rwa Maria Branyas Morera, wari ufite imyaka 117.
Uyu Muyapanikazi Tomiko Itooka yavukiye i Osaka mu Buyapani tariki 23 Gicurasi 1908. Akaba yari yarabyaye abana bane , barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.
Umuyobozi w’akarere ka Ashiya, Ryosuke Takashima, yagize ati: "Madamu Itooka yagarageje ubutwari no kugira ibyiringiro mu buzima bwe bw’izabukuru."
Akiriho yajyaga avuga ko imbaraga n’ubuzima bwe bwiza no kurama abikesha urukundo yakundaga imineke ndetse n’ikinyobwa cyo mu Buyapani cyitwa Calpis.
Nyuma y’urupfu rwe, agahigo ko kuba umukuru cyane ku Isi kahawe Inah Canabarro Lucas, umubikira wo muri Brazil ufite imyaka 116.
Bimwe mu biribwa yakundaga kurya mu myaka ye y’izabukuru byagarutsweho n’Umuyobozi w’akarere ka Ashiya Ryosuke Takashima aho yavuze ko yakundaga ibinyobwa bidasembuye, ndetse n’imineke n’amata.
Ubusanzwe mu gihugu cy’ubuyapani abagore bakunda kuramba ndetse bikaba ari ibintu bishimira gusa iki gihugu gikunze guhura n’ikibazo cy’umubare munini w’abaturage bageze mu za bukuru kuko ugenda wiyongera bigatuma amafaranga y’ubuvuzi n’imibereho birushaho guhenda, n’ikiguzi ku bakozi babitaho na cyo cyikiyongera.
Kugeza muri Nzeri mu mwaka wa 2024, Ubuyapani bwabaruye abantu barenga 95.000 bari bafite imyaka 100 cyangwa irenga 88% muri bo bari abagore.
Ohereza igitekerezo
|
Buriya se uyu mugore yagiraga umugabo ko no mu rwanda uhasanga umuntu urengeje iriya myaka muzaze mbahe amakuru
Abayapani nibo bantu baramba cyane kurusha abandi ku isi (Longevity).Dukurikije amateka aturuka ku bantu,Umuntu wamaze igihe kinini kurusha abandi ku isi,ni Umufaransa-kazi witwaga Jeanne Calment wamaze imyaka 122.Ariko dukurikije igitabo rukumbi imana yaduhaye ngo kituyobore,Umuntu wamaze igihe kinini kurusha abandi ku isi yitwaga Metushella wamaze imyaka 969.Ibyo ni ukuli,kubera ko nta na rimwe icyo gitabo kibeshya.Impamvu dusaza tugapfa,nuko abakurambere bacu Adamu na Eva banze kumvira imana,hanyuma igahindura DNA yabo,bituma batakaza kuzabaho iteka.Kubera ko dukomoka kuli iyo DNA,niyo mpamvu twese dusaza tugapfa.Ariko abumvira imana,izabaha ubuzima bw’iteka nyuma y’umunsi w’imperuka,kandi kuli uwo munsi izazura abapfuye barayumviraga.Naho abakora ibyo itubuza ibarimbure bose.