Umukobwa yahaniwe koherereza uwari umukunzi we ubutumwa busaga 1000

Mu Bwongereza, umukobwa w’imyaka 28 witwa Michelle Felton, aherutse gutegekwa n’urukiko kutazongera kuvugisha umusore bakundanaga witwa Ryan Harley, mu nzira iyo ari yo yose mu mezi 18, ikindi ahanishwa gukora imirimo ifitiye abaturage akamaro mu mezi 18 nyuma y’uko bigaragaye ko yahozaga uwo musore ku nkeke, aho ngo yamwandikiye ubutumwa bugufi busaga 1000, amusaba ko bakongera bagakundana nyamara umusore yaramubwiye ko adakeneye ko bakomeza gukundana.

Umushinjacyaha wakurikiranye iyo dosiye, Arron Smith yagize ati “Mr Harley yabwiye Miss Felton ko yifuza ko bahagarika ibyo gukundana (relationship). Umusore yavugaga ko abona uko gukundana kwabo kubangiriza ubuzima. Umukobwa yavuze ko atemeranya na we kuri iyo ngingo, bituma agwa mu cyaha cyo kumuhoza ku nkeke. Hagati y’amatariki 15-26 Gashyantare 2022, buri munsi yamwohererezaga ubutumwa bugufi busaga 100, umusore ntabusubize, akamuhamagara inshuro nyinshi cyane umusore ntamwitabe”.

Aron Smith yakomeje agira ati “Ubutumwa ntibwarimo iterabwoba cyangwa se ihohotera, ariko bwarakomezaga kuza. Umukobwa yagaragazaga ko akunda Mr Harley, ko yababajwe cyane no kuba urukundo rwarahagaze, ko adashaka gukomeza kubaho, ikindi yamwoherereza amafoto ye, avuga ko ari uwe.”

Ryan Harley yavuze ko ubwo butumwa bwoherezwaga n’uwari umukunzi we, bwatumaga yumva adatuje kandi yari yarasobanuye ko adashaka gukomeza gukundana na we, ahubwo ko ashaka kwiyubakira ubuzima bwe, nyamara umukobwa ntabyumve agakomeza kumwoherereza ubutumwa ubutitsa agira ati “Kuki utamvugisha? Ndagukunda. Ese turahura uyu munsi nijoro? Ese turasohoka?”

Mu gihe Felton yari atangiye kujya aza mu nzu y’umusore atateguje, no kumusigira impano ku muryango aho anyura asohoka, ni bwo Harley yahamagaye Polisi ayibwira iyo myitwarire y’uwahoze ari umukunzi we.

Uwo mukobwa yameye ko koko yamwandikiye ubutumwa bugufi busaga 1000, ariko avuga ko uwo musore yatanze ikirego ahunga ko yazakurikiranwa ku gikorwa cyo kuba yaramuvunnye urutoki barimo batongana, ibifatwa nko kubabaza umubiri.

Umunyamategeko wunganiraga Felton yabwiye urukiko ko Ryan Harley, yavunnye urutoki rumwe rw’uwo wari umukunzi we, ariko akaba yarabikoze bidaturutse ku bushake. Nyuma yo kumwemeza ko atagomba kujya kwivuza urwo rutoki kwa muganga, Harley we ngo yahise ahagarika itumanaho ryose na Felton, gusa umukobwa ntiyamenya icyabiteye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka