Umukobwa wa Nelson Mandela yitabye Imana

Zindzi Mandela umukobwa wa Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y’Epfo, yapfuye ku myaka 59 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ishyaka rya African National Congress (ANC) kuri uyu wa mbere.

Zindzi Mandela yitabye Imana afite imyaka 59
Zindzi Mandela yitabye Imana afite imyaka 59

Televiziyo y’igihugu SABC yavuze ko Mandela wakoreraga igihugu nka Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark yapfiriye mu bitaro i Johannesburg. Ntiyigeze itangaza impamvu y’urupfu rwe.

Zindzi Mandela umwana Nelson Mandela yabyaranye n’uwahoze arwanya ivangura rishingiye ku ruhu Madikizela Mandela, yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga ubwo yasomaga ibaruwa ya Nelson Mandela wari muri gereza yanga ibyo Peresida P.W Botha yamubwiraga, amuha kuva muri gereza mu 1985.

Zindzi yasomeye ibaruwa se yanditse yanga amabwiriza yo gusohoka muri gereza imbere y’imbaga y’Abanyafurika y’Epfo ndetse n’itangazamakuru ku isi hose.

Aha Zindzi Mandela yasomaga ibaruwa ya se, mu gihe we yari afunze
Aha Zindzi Mandela yasomaga ibaruwa ya se, mu gihe we yari afunze

Pule Mabe, umuvugizi w’ishyaka rya ANC, yagize ati “Ibi bibaye imburagihe, yari agifite akazi kenshi ko gukora mu mibereho yacu n’akazi gakomeye muri ANC muri rusange”.

Zindzi Mandela asize umugabo n’abana bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Zindzi Mandela arambabaje.Mandela yaramukundaga cyane.Urupfu ni iwabo wa twese.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

munyemana yanditse ku itariki ya: 13-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka