Umukobwa wa George Floyd w’imyaka 6 yemerewe kuziga kaminuza ku buntu
Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yemereye buruse yo kwiga umwana wa George Floyd ufite imyaka 6.
Iyi kaminuza yitwa Texas Southern University (TSU) yatangaje ibi ku wa kabiri tariki 9 Gicurasi mu gihe habaga umuhango wo gushyingura George Floyd, umwirabura wishwe na polisi mu kwezi gushize kwa gatanu.
Itangazo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwashyize ahagaragara, rivuga ko Ubuyobozi bwa TSU bufatanyije n’abashinze kaminuza, bemeje kwishyurira amafaranga yose y’ishuri umwana wa George Floyd witwa Gianna Floyd . Rikomeza rivuga ko abakozi ba kaminuza bazategurira umwanya Gianna naramuka ashatse kuza kuhigira amashuri ya kaminuza.
Mu cyumweru gishize, video yashyizwe ahagaragara n’inshuti ya George Floyd yerekana Gianna avuga ko "ise yahinduye amateka y’isi."
George Floyd wavukiye muri Leta ya North Carolina, yakuriye mu mugi wa Houston, Texas. Muri uyu mugi niho yigiye amashuri yismbuye mu ishuri rya Jack Yates High School, ryegeranye na TSU. Nyuma ajya kuba mu mugi wa Minneapolis ari naho yicirwa n’umupolisi, tariki 25 Gicurasi.
Floyd yashyinguwe mu mva yubatse iruhande rw’iy’umubyeyi we (nyina).
Inkuru zijyanye na: George Floyd
- USA: Joe Biden yishimiye ko umupolisi wishe George Floyd yahamwe n’icyaha
- Urukiko rwahamije Derek Chauvin icyaha cyo kwica umwirabura Georges Floyd
- USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate
- Umupolisi ukekwaho kwica wa George Floyd yatahuweho no kunyereza imisoro
- Rayshard Brooks, undi mwirabura wishwe n’umupolisi nyuma ya George Floyd
- Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rizasimbura amazina y’abakinnyi ku myenda
- Mu gushyingura George Floyd, Trump yanenzwe uko yitwaye muri iki kibazo
- Umupolisi wishe George Floyd agomba gutanga miliyoni y’amadolari kugira ngo aburane adafunze
- Amafoto: Imyigaragambyo yo kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa abirabura ku isi irakomeje
- Ibihumbi by’abantu bategerejwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma George Floyd
- Michael Jordan yatanze Miliyoni 100 z’Amadolari mu kurwanya ivanguraruhu
- Umuhanda werekeza ku biro bya Trump wiswe ‘Black Lives Matter’
- Kanye West agiye kwishyurira kaminuza umukobwa wa George Floyd wishwe
- Minneapolis: Bacecetse iminota 8 n’amasegonda 46, igihe Chauvin yamaze atsikamiye George Floyd
- Abigaragambya muri Amerika bahawe ubutabera basabye kuri George Floyd
- USA: Pentagon yavuze ko nta basirikare izohereza kurwanya abigaragambya
- Papa Francis yamaganye iyicwa rya George Floyd
- Amakipe n’abakinnyi ku isi hose bahurije mu kwamagana urupfu rwa George Floyd (AMAFOTO)
- Niba ba Guverineri bananiwe kugarura amahoro ndohereza abasirikare bakemure ikibazo - Donald Trump
- Imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd yageze i Burayi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese byari ngombwa Ko se yicwa azira uruhu rwe kugira ngo uwo mwana azishyurirwe kaminuza.Ibyo Abazungu babikoze mu rwego rw’uburyarya...Nimuze tubahagurukire Twese abirabura...tubanagane kandi nibyanga tujye tubatera nti ntoshyo...cg ibisuti...mpaka bamenye ko na nyina wundi abyara umuhungu...ngo Ingoma idahora bayita igicuma
Byose Ni yego.🇬🇦
Turabishyigikiye ko yakiga rwose kko uwo Papa wuriya mwana yabaye intwari.