Umukinnyi Zaki Anwari yahanutse ku ndege ahita apfa

Abayobozi bo muri Afghanistani bemeje amakuru y’uko Zaki Anwari, wakiniraga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Afghanistani, yahanutse ku ndege agapfa ubwo yageragezaga kurira ku ndege ya gisirikare y’Abanyamerika yari ihagurutse ku Kibuga i Kabul.

Zaki Anwari
Zaki Anwari

Zaki Anwari wari ufite imyaka 19 y’amavuko, n’ubwo nta byinshi bavuze ku rupfu rwe, ariko urwego rushinzwe imikino muri Afghanistani, rubinyujije kuri ’Facebook’ rwatangaje ko rwunamiye uwo mukinnyi ndetse rwihanganisha umuryango we, inshuti ze ndetse n’abo bakinanaga.

Kuva Abatalibani bafata Afghanistani, ibihumbi by’abantu bagiye ku Kibuga cy’indege cya Kabul, mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byarimo bihungisha abantu babyo.

Amwe mu mafoto yafashwe tariki 16 Kanama 2021, agaragaza abantu amagana biruka iruhande rw’indege ya gisirikare ya Amerika ubwo yari igiye guhaguruka ku Kibuga cya Kabul, ndetse bamwe bagaragaye binaganika ku mababa yayo ubwo yari ihagurutse.

Ibinyamakuru bimwe byo muri icyo gihugu byanditse ko nibura abantu babiri bahanutse kuri iyo ndege bagahita bapfa ubwo yari ifashe ikirere igiye.

Abantu benshi bahunga Kaboul
Abantu benshi bahunga Kaboul

Igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere na cyo cyemeje ko hari ibisigazwa by’umubiri w’umuntu byabonetse kuri iyo ndege ubwo yari ihageze i Qatar.

Kugeza ubu ngo hari abasirikare ba Amerika bagera ku 4.500 barinze Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kabul mu Murwa mukuru wa Afghanistan mu gihe ibikorwa byo guhungisha abantu bigikomeje.

Perezida Biden wa Amerika, ubwo yaganiraga n’ikinyamukuru ABC News, ku wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, yatangaje ko Ingabo za Amerika zishobora kuzaba zikiri muri Afghanistan na nyuma y’itariki 31 Kanama 2021, bari bemeranyijweho n’Abatalibani, kugira ngo bakomeze bafashe mu bikorwa byo guhungisha abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka