Umukecuru w’imyaka 101 amaze gukira ibyorezo bibiri birimo na COVID-19

Umukecuru Angelina Friedman, utuye mu Mujyi wa ‘New York’ yarokotse icyorezo kiswe ‘Ibicurane byo muri Espagne’ (Spanish influenza pandemic), akira kanseri, akira indwara ituma ashobora kuvira imbere ‘sepsis’, none yakize na Coronavirus ku myaka 101.

Angelina yakize Coronavirus ku myaka 101
Angelina yakize Coronavirus ku myaka 101

Abo mu muryango wa Angelina Friedman, bavuze ko badatangajwe no kumva yakize Covid-19 kuko n’ubundi ari umuntu wagiye urokoka byinshi, ufite amaraso adasanzwe ‘superhuman DNA’.

Nyina wa Angelina Friedman yapfuye amubyara ubwo bari mu bwato bwatwaraga abimukira bubavana mu Butaliyani bubajyana muri New York City, hari mu 1918, hariho icyorezo cy’ibicurane cyishe abantu benshi icyo gihe.

Yari umwe mu bana 11 bavukana, kuko atabonye nyina yarezwe n’abavandimwe be babiri bakuru, nyuma baje guhurira na Se ahitwa i Brooklyn muri New York muri Amerika, aba ari ho akurira.

Amaze gukura, Angelina yaje gushinga urugo ashakana n’umugabo witwa Harold Friedman, nyuma baje kurwara kanseri bombi, umugabo we iramwica ariko we arayikira, kandi ubu ni na we usigaye ku isi mu bavandimwe be bose.

Umukobwa wa Angelina witwa Joanne Merola yabwiye abanyamakuru ati “Mama ni uwarokotse ‘survivor’. Yakize inda zagiye zivamo ntizamuhitana, akira ibyo kuvira mu mubiri imbere, akira kanseri. Abantu bose bo mu muryango bagiye barama bakageza nibura ku myaka 95 uretse marume umwe. Mama wanjye yagiye arokoka kenshi. Si umuntu usanzwe. Afite amaraso adasanzwe.

Uwo mukecuru ubu usigaye aba mu nzu zita ku bageze mu zabukuru, yajyanywe mu bitaro ku itariki 21 Werurwe 2020 agiye muri gahunda ya muganga isanzwe kureba uko amerewe gusa.

Nyuma ibyo kumusuzuma bisanzwe byarahagaze nyuma yo gusanga arwaye Coronavirus, ubu imaze guhitana abarenga 27.000 muri uwo Mujyi wa New York.

Angelina ubu yagarutse aho aba mu nzu yita ku bageze mu zabukuru, nyuma yo kumara ibyo byumweru byose mu bitaro, nyuma ku itariki 20 Mata 2020 bamupimye basanga nta Coronavirus agifite.

Merola, (Umukobwa wa Angelina), avuga ko atashoboye gusura nyina guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ariko ngo nubwo ari kure ye, azi ko akomeye.

Inkuru ya Angelina ije nyuma y’iy’uwitwa Keith Watson wo mu Bwongereza na we ufite imyaka 101, byavuzwe ko ari we muntu wa mbere ukuze cyane wakize Covid-19.

Hari kandi uwitwa Barbara Briley ufite imyaka 86, wakize intambara ya Hitler, abagwa umutima arabikira, abagwa amavi kabiri arakira, abagwa amatako kabiri arakira, na we byavuzwe ko ari umuntu ukomeye ugerageza kurwana n’ubuzima nyuma y’uko akize Coronavirus muri Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka