Umukandida Depite yitije umugore n’abana b’inshuti ye mu bikorwa byo kwiyamamaza
Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, umukandida Depite wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, yitije umugore n’abana b’inshuti ye bamaranye igihe agamije kubakoresha mu mafoto n’amashusho (Video), yo kwiyayamaza kugira ngo agaragaze ko agira umuryango kandi mu by’ukuri ngo nta mugore cyangwa abana agira, ahubwo yibanira n’imbwa ye gusa.

Uwo mugabo wahoze mu gisirikare cy’Amerika mu mutwe wihariye wa ‘Army Green Beret’ yitwa Derrick Anderson, akaba ari umukandida Depite muri Leta ya Virginia, akaba yibanira n’imbwa ye gusa kuko nta mugore cyangwa abana agira, ariko mu mashusho yo kwiyamamaza, yigaragaje ari kumwe n’umugore n’abana batatu b’abakobwa, ngo agamije kwerekana ko afite umuryango kandi akaba yubaha n’indangagaciro z’umuryango.
Ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko Abarepubulikani bashaka gusigasira indangagaciro z’umuryango uko byagenda kose, kugeza ku rwego umukandida ku mwanya w’Umudepite muri Virginia yafatiwe mu cyuho, arimo akoresha amashusho y’ibinyoma yiyitirira umuryango utari uwo.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, Derrick Anderson agaragara ari kumwe n’umugore n’abana b’abakobwa batatu, yiyerekana nk’umugabo w’uwo mugore ndetse akaba na Se w’abo bana b’abakobwa.
Byaje kugaragara ko mu by’ukuri uwo mugore ndetse n’abana, ari ab’umwe mu bagabo b’inshuti ze, kuko ubu Derrick Anderson ngo afite umukunzi (fiancée), ariko ntibabana ahubwo ngo yibana mu nzu hamwe n’imbwa ye gusa, nk’uko we ubwe yabyitangarije mu kwezi gushize kwa Nzeri 2024.
Ikinyamakuru New York Times, cyatangaje ko umuvugizi w’umukandida w’Abarepubulikani, yamaganiye kure iby’ayo mashusho avuga ko, “Derrick Anderson yarimo aganira gusa n’abarwanashyaka n’abana babo”.
Yakomeje agira ati, “Mugenzi we bahanganye mu kwiyamamaza muri Leta ya Virginia ndetse n’abandi bakandida b’Abanyamerika bagaragara mu mafoto n’amashusho asa n’ayo ya Derrick Anderson, bari kumwe n’abarwanashyaka batandukanye".
Gusa abo barwanashyaka bavugwa, ngo ni gakeya, basangira n’umukandida, nk’uko bigaragara no mu mashusho ya Derrick Anderson.
Ohereza igitekerezo
|