Umujyi wa Londres wibasiwe n’imyuzure

Umujyi wa Londres mu Bwongereza n’Amajyepfo y’icyo gihugu hibasiwe n’imyuzure myinshi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, bitewe n’imvura nyinshi yaguye muri ibyo bice by’igihugu.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ibijyanye n’iteganyagihe mu Bwongereza (Le Met Office), imvura nyinshi igwa buhoro buhoro yateje imyuzure mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Londres.

Abashinzwe ubutabazi batangaje ko binyuze kuri numero 999 ihamagarwa n’abasaba ubufasha bwihuse, yahamagawe n’abantu basaga 150 batabaza kubera imyuzure hirya no hino mu Murwa mukuru w’u Bwongereza.

Abashinzwe iby’iteganyagihe mu Bwongereza, bari bavuze ko imvura ikomeza kugwa no mu masaha menshi y’ijoro ryo ku wa mbere, bari bashyizeho ikimenyetso cy’umuhondo, gisobanura ko imyuzure ishobora gukomeza kwangiza ibintu harimo gusenya amazu, guhagarika ibijyanye n’ubwikorezi, gucika kw’insinga z’amashanyarazi n’ibindi, ngo barateganya ko bishobora kubaho.

Ikigo gishinzwe ibidukikije cyaburiye abantu ko hashobora kuba ibibazo by’imyuzure mu bice bituriye umugezi wa Loddon ahitwa i Basingstoke, Hampshire. Abatwara imodoka bagirwa inama yo kudatwara imodoka muri ayo mazi y’imyuzure.

N’ubwo abatuye mu bice bimwe na bimwe bya Londres bahuye n’imyuzure ku wa Mbere, Ikigo ‘Le Met Office’ gitangaza ko umunsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, mu Mujyi wa Londres hazaba ubushyuhe bugera kuri 26 °C.

Imitungo, ibikorwa remezo, inzu zo guturamo, byose ibyangijwe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye nk’isaha imwe ku mugoroba wo ku wa Mbere, bifite agaciro kabarirwa muri za Miliyoni z’Amapawundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka