Umujyi wa Goma hagati y’inyundo n’ibuye ry’umucuzi

Goma iramutse ari umuntu yavuga iti: “mbaye uwande?” kuva iki cyumweru cyatangira uyu mujyi uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urasumbirijwe.

Icyumweru cyatangiye imbuga nkoranyambaga zikomeza gahunda zisanganywe zisa n’izishyushya inkuru zigira ziti “Goma irafashwe, Sake irafashwe…” maze abantu bakagira ngo ni ibisanzwe.

Nyuma gato ariko, amakuru avuga ifatwa ry’imijyi ikomeye yo mu Burasirazuba bwa Congo yatangiye gukomeza gufata ireme. Umujyi wa Minova n’uwa Sake izwiho kuba umuhora ugemurira Goma na Bukavu yaje gufatwa.

Abazi iyi mijyi bavuga ko gufatwa kwayo byasigiye Congo inzira imwe yo kugemurira Goma na Bukavu: inzira y’amazi, ikiyaga cya Kivu. Aha ariko, iyi nzira ngo yaba na yo itakiri nyabagendwa cyane.

Nk’aho ibyo bidahagije inyeshyamba za M23 zakomeje kotsa igitutu ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije ku buryo bivugwa ko ubu ngo baba bageze ku birometero bisaga 30.

Byongeye kandi, Congo yatakaje umusirikare wayo ukomeye akaba ari Jenarali Peter Chirimwami Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru. Iyi nkuru yemejwe na Leta ya Congo ndetse yanakurikiwe n’inama y’igitaraganya yahamagajwe na Perezida Felix Tshisekedi wahamagariye ingabo ze kwirukana M23 aho yafashe hose.

Icyakora koko urugamba rushobora kuba ruri guhindura isura. Itangazo M23 yashyize hanze ryavuze ko ingabo z’umuryango w’abibumbye, zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu, MONUSCO ndetse n’iz’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’amajyepfo, SADC ziri kuyigabaho ibitero zifatanyije n’ingabo za Congo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Kuri ibyo M23 yavuze ko itazabura kwitabara.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na wo wasohoye itangazo uvuga ko ufite impungenge ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo. Aha kandi, itangazo risaba Congo kureka gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Risaba kandi u Rwanda guhagarika gushyigikira inyeshyamba za M23.

Ubu Goma imeze nk'icyuma kiri hagati y'inyundo y'umucuzi n'ibuye acuriraho yiteguye gukubita
Ubu Goma imeze nk’icyuma kiri hagati y’inyundo y’umucuzi n’ibuye acuriraho yiteguye gukubita

Ikirego gishinja u Rwanda gutera inkunga M23 kimaze kuba nk’intero n’inyikirizo mu bayobozi ba Congo. U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko iki kirego ntashingiro gifite uretse kuba umugambi wa Congo wo guherereza ku muturanyi wayo ibibazo biyireba.

U Rwanda rusaba Congo guhagarika ubwicanyi n’iyica rubozo igirira abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda ari na bo M23 ishaka kurengera. Rusaba ko Congo yagirana na M23 imishyikirano yo guhagarika ibyo bibazo byose. Ikindi u Rwanda rusaba Congo guhagarika gukorana na FDLR.
Mu itangazo, ubumwe bw’Uburayi bwavuze ko bushyigikiye ibiganiro by’i Luanda bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Icyakora u Rwanda rwamaze kugaragaza ko Congo itazongera kuruca iryera muri ibyo biganiro igihe itaracyemura ibyo isabwa.

Hagati aho, mu minsi ibiri ishize, Congo iri mu kizima, nta mazi, nta muriro, yewe nta na internet.
Ubu kandi, ibihugu bimwe na bimwe byatangiye kugira inama abaturage babyo baba i Goma kwitwararika umutekano wabo.

Ni mu gihe kandi abatuye Goma batangiye kuzinga utwangushye kuko babona ko isaha n’isaha rushobora kwambikana. Bamwe ndetse, biganjemo abanyamahanga n’imiryango mpuzamahanga batangiye guhungira mu Rwanda abandi bagafata indege zikiri kugwa i Goma berekeza ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka