Umujyi w’Abamalayika (Los Angeles City) wongeye kwibasirwa n’inkongi

I Los Angeles muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, hateye indi nkongi y’umuriro, ubuyobozi buvuga ko abantu barenga ibihumbi 31 bashobora gusabwa gukiza amagara yabo umwanya uwo ari wose.

Iyo nkongi y’umuriro bahimbye izina rya The Hughes, yibasiye ibice by’Amajyaruguru ya Los Angeles, imaze gutwika ahantu harenga kilometero kare 30, kandi umuriro urimo kugenda wototera ibice bituwe.

Ubuyobozi bwatangaje ko iyo nkongi irimo gutizwa umurindi n’inkubi y’umuyaga ufite umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, ariko bukeremeza ko hari icyizere cyo kuwuzimya hakiri kare utarangiza ibintu byinshi.

Anthony Marrone ukuriye itsinda rishinzwe kuzimya umuriro muri Los Angeles, yavuze ko bafite icyizere cyo guhangana n’iyo nkongi, kuko uwo muyaga udafite umuvuduko uri hejuru nk’uko byari bimeze mu nkongi ziherutse kwibasira ako gace.

Mu minsi ishize, inkongi z’umuriro zirenga eshanu zibasiye umujyi wa Los Angeles, hapfa abantu 28, zangiza inyubako zibarirwa mu bihumbi 10.

Inkongi z’umuriro zimaze gusa nka karande muri Los Angeles City, umujyi ubusanzwe ufite akazina keza kuko mu Kinyarwanda bisobanura Umujyi w’Abamalayika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka