Umuhora wa ‘Canal de Suez’ wongeye gukora nyuma y’icyumweru ufunze

Umuhora wa ‘Canal de Suez’ uhuza inyanja itukura (mer rouge) n’inyanja ya Mediterane, ukoreshwa na 10% by’ubucuruzi mpuzamahanga bwifashisha inzira y’amazi, wongeye gukora ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, nyuma y’icyumweru ufunze.

Ubu bwato bwafunze Canal de Suez buteza ibibazo by'ubucuruzi mu bihugu byinshi
Ubu bwato bwafunze Canal de Suez buteza ibibazo by’ubucuruzi mu bihugu byinshi

Guhera ku wa kabiri w’icyumweru gishize, uwo muhora wari ufunze bitewe n’ubwato bunini cyane bwa ‘Ever Given’ bugenewe gutwara za Kontineri z’ibicuruzwa bwakoze impanuka hanyuma buhagama rwagati muri uwo muhora bituma nta bundi bwato bwongera gutambuka.

Ikigo cy’ubwishingizi cya ‘Allianz’ gitangaza ko ibicuruzwa binyura muri uwo muhora ku munsi biba bifite agaciro kari hagati ya Miliyari esheshatu n’icumi z’Amadolari ya Amerika.

Muri iyi minsi igera hafi ku cyumweru uwo muhora wari umaze ufunze, igihugu cya Syria, ku wa Gatandatu cyatangaje ko cyatangiye kugira ibibazo bikomeye by’ibura rya lisansi, hari kandi ubwato bunini bugera kuri 11 bwari bugiye muri Roumanie bwikoreye intama 130.000 nabwo bwagize ikibazo.

Agaciro rusange k’ibiciruzwa byahinduye icyerekezo n’ibyangiritse kubera uko gufungwa k’umuhora wa ‘Canal de Suez’ kabarirwa hagati ya Miliyari 3 na 9.6 z’Amadolari ya Amerika bikurikije uko abantu babigereranya.

Iyo mpanuka y’ubwato bwahagamye muri uwo muhora ikimara kuba, ibiciro bya peterori byahise bizamuka ku buryo butunguranye.

Ubuyobozi bw’uwo muhora bwemeza ko igihugu nka Misiri cyonyine cyahombye hagati ya miliyoni 12 na 14 z’Amadolari ku munsi, muri iyo minsi umuhora wa Canal de Suez umaze udakora.

Muri rusange ubu ngo hari ubwato bunini ‘navire’ butegereje gutambuka bukaba buragera kuri 425.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka