Umuherwe Rupert Murdoch yakoze ubukwe ku nshuro ya gatanu

Umuherwe ukora mu bijyanye n’itangazamakuru Rupert Murdoch yarongoye ku nshuro ya gatanu mu bukwe bwabereye mu busitani bwe bwo muri California kuwa Gatandatu 01 Kamena.

Rupert Murdoch w'imyaka 93 n'umugore we wa gatanu Elena Zhukova w'imyaka 67
Rupert Murdoch w’imyaka 93 n’umugore we wa gatanu Elena Zhukova w’imyaka 67

Umukambwe Murdoch w’imyaka 93 agiye kwisazurana na na Elena Zhukova w’imyaka 67 nk’umugore we wa gatanu, uyu akaba ari Umurusiyakazi w’impuguke mu bumenyi bw’ibinyabuzima.

Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko yabengutse Zhukova amaze igihe gito ashakanye na Ann Lesley Smith umuvugabutumwa wigeze kuba umupolisi ariko bakaza gutandukana muri Mata 2023.

Umuherwe Rupet Murdoch ukomoka muri Australia, afite abana batandatu, akaba yari umuyobozi mukuru w’ikigo News Corporation kibumbatiye ibigo by’itangazamakuru nka Fox News, the Wall Street Journal, the Sun na the Times.

Mu mwaka ushize ni bwo yasezeye ku buyobozi bukuru bwa Fox na News Corp, asimburwa n’umuhungu we Lachlan.

Bwana Murdoch na madamu Zhukova biravugwa ko bahuriye mu birori byari byateguwe na Wendi Deng, umwe mu bahoze ari abagore be, akaba rwiyemezamirimo ufite inkomoko mu Bushinwa.

Abandi bigeze kuba abagore be ni Umunya Australia Patricia Booker wakoraga mu ndege, Umunya Scotland Anna Mann ukora umwuga w’itangazamakuru, na Jerry Hall, umunyamideri wo muri Amerika akaba n’umukinnyi wa filimi.

Madamu Zhukova mbere yari yarashakanye na Alexander Zhukov, umuherwe w’Umurusiya ufite ibigega bya peterori, mu gihe umukobwa wabo Dasha – icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umucuruzi – yigeze gushakana n’umutagire w’Umurusiya Roman Abramovich kugeza mu 2017.

Rupert Murdoch yatangiye akazi k’ubucuruzi bushingiye ku bitangazamakuru muri Australia ahagana 1950, aza kugera ku bushobozi bwo kugura ibitangazamakuru News of the World na the Sun newspapers byo mu Bwongereza mu 1969. Hashize igihe yaje no kugura ibinyamakuru bitandukanye byo muri US birimo New York Post na Wall Street Journal.

Mu 1996 yatangije Fox News, televiziyo yerekana amakuru irebwa cyane kurusha izindi muri US. Binyuze mu kigo News Corp cyabonye izuba mu 2013, bwana Murdoch aracyari nyiri ibitangazamakuru bibarirwa mu magana bikorera muri US no hirya no hino ku isi.

N’ubwo umwuga we wamuhiriye muri rusange, ntiyabuze guhura n’ibizazane mu bihe bitandukanye. Kimwe mu bihe bitamubereye byiza ni iyumvirizwa ry’ibiganiro byo kuri telefone ryabereye mu Bwongereza bikaza kumenyekana ko igitangazamakuru News of the World cyumvirije ubutumwa bw’amajwi (voicemails) yo muri telefone ya Milly Dowler, umunyeshuri w’umukobwa wapfuye yishwe.

Muri Nzeri 2023, ni bwo Murdoch yatangaje ko yeguye ku buyobozi bw’ibigo bye by’itangazamakuru, akabwegurira umuhungu we Lachlan hanyuma agasigarana inshingano zo kuba ashobora kuyobora Fox na News Corp igihe umuyobozi wabyo atabashije kuboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka