Umuherwe Bill Gates yabengutse undi mugore

Bill Gates w’imyaka 67, umwe mu bashinze ikigo cya Microsoft, ubu akanyamuneza ni kose, nyuma yo kubenguka Paula Hurd, uyu akaba ari umupfakazi wa Mark Hurd, wari umuyobozi w’ikigo cy’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Oracle, wigeze no kuyobora Hewlett-Packard, akaba yaritabye Imana muri 2019.

Bill Gate n'umukunzi we mushya
Bill Gate n’umukunzi we mushya

Amakuru atangwa n’abantu ba hafi hafi ya Bill Gates, aravuga ko uwo mubano wamaze kuba kimomo, ariko ngo ntabwo uwo mugore w’imyaka 60 arabonna n’abana ba Gates.

Gates na Hurd, bafashwe amafoto bari muri stade bareba amarushanwa ya Tennis ya Australian Open muri Mutarama uyu mwaka, bicaranye agatoki ku kandi akanyamuneza ari kose.

Amakuru y’uwo mubano uje hashize imyaka ibiri Gates n’uwari umugore we Melinda French Gates batangaje ko batandukanye Burundu nyuma y’imyaka 27 bari bamaranye. Gatanya yabo yemejwe muri Kanama 2021.

Bill Gates na French Gates w’imyaka 58, bafitanye abana batatu, abakobwa babiri ari bo Jennifer, 26 w’imyaka 26, Phoebe w’imyaka 20, n’umuhungu Rory w’imyaka 23. Jennifer n’umugabo we Nayel Nassar baritegura kwibaruka umwana wa mbere.

Hurd yabanye na nyakwigendera we hafi imyaka 30, kugeza atabarutse mu Kwakira 2019 amusigiye abana babiri b’abakobwa Kathryn na Kelly.

Umubano we na Bill Gates ugiye ahagaragara nyuma y’iminsi mike Gates abajijwe na BBC niba ateganya kongera gukunda umugore. Gates yarasubije ati “Cyane rwose, erega ntabwo ndi robot.”

Kuva batandukana, Gates na Melinda biyemeje gukomeza gukorana mu muryango The Gates Foundation, bashinze mu 2000.

Ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru Fortune, Melinda yaragize ati “Ntekereza ko dufitanye umubano mwiza mu birebana n’akazi, kandi ndibaza ko ibyo bizakomeza, ndanamwifuriza ishya n’ihirwe.”

Avuga ku gutandukana kwabo, mu Kwakira k’umwaka ushize, Melinda Gates yavuze ko ari ibintu byamubabaje bitavugwa.

Akomeza avuga ko hari ibyo atari akibashije kwihanganira mu mubano wabo, harimo n’icyorezo cya Covid. Melinda avuga ko covid yamubereye intandaro yo gukora icyo yagombaga gukora kugira ngo arengere ubuzima bw’abana be.

Mu ibaruwa ngarukamwaka akunze kwandika mu mpera z’umwaka, Gates wigeze kuvuga ko azahora iteka yicuza agahinda yateye umugore we n’umuryango we yavuze ko mu myaka yatambutse yigeze kugera kure mu buzima, mu bibazo yagize avugamo n’urushako.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akenshi ubukire bujyana no gushurashura.Kimwe n’aba Stars.Bashakira ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina.Bakibagirwa ko imana idusaba kuryamana n’umuntu umwe gusa twashakanye mu mategeko.Ntabwo ari byiza gusuzugura imana yaguhaye ubuzima.Ababikora bose bizababuza paradizo.Ni ukutareba kure.

sibomana yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka