Umugore yishwe na Covid-19 akimara kubyara

Umubyeyi wo mu Bwongereza witwa Samantha Willis w’imyaka 35, yari amaze iminsi mikeya mu bitaro, arembye kubera Covid-19 ariko anakuriwe, gusa yashoboye kubyara umwana yari atwite ariko yitaba Imana atabonye uruhinja rwe.

Uwo yabyaye arembye atyo yari umwana wa kane, bamwita Eviegrace, n’ubwo nyina wari umaze kumubyara atigeze agira amahirwe yo kumubona neza cyangwa se kumuterura nk’uko bivugwa n’umugabo we.

Josh, umugabo wa Samantha ubu uri mu gahinda ko gupfusha umugore we azize Covid-19, agasiga uruhinja rukivuka, yatangaje ko atari yarigeze yikingiza Covid-19, aboneraho gusaba aninginga abantu ngo bemere bikingize.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Josh yagize ati "Namaze amasaha mu bitaro ku wa kane no ku wa gatanu ndi kumwe n’umugore wanjye ubu wapfuye. Ni byo, imibare itangazwa ni yo, jya kwikingiza kugira ngo wowe, cyangwa umuryango wawe utazahura n’ibyo nahuye na byo”.

Ubu ndimo ndandika muryamye iruhande, afite imyaka 35 gusa, ntiyikingije Covid-19, ari mu isanduku agiye gushyingurwa".

Umuhango wo gushyingura Samantha wabaye ejo ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021. Mu gitambo cya misa yo gusabira Samantha mbere yo kumushyingura, bahise banabatirisha umwana yasize abyaye Eviegrace.

Wari umuhango ufite umwihariko, aho bizihizaga ubuzima bakanazirikana urupfu icyarimwe, nk’uko Padiri Sean O’Donnell watuye icyo gitambo cya misa yavuze ko ari ubwa mbere abatije mu misa yo gusabira uwapfuye.

Yagize ati "Ubu ndavuga ubuzima n’urupfu icyarimwe, ni ibyishimo bivanze n’agahinda".

Mu magambo Josh yavuze asezera umugore we Samantha, yavuze ko "nta bubabare yari afite, wabonaga ameze neza ubwo yahumekaga umwuka we wa nyuma. Ari mu bitaro yashoboye kubyara umwana wacu yagura umuryango n’ubwo atigeze abona uwo mwana neza, cyangwa se ngo amuterure mu maboko ye".

Ati "Nzakora uko nshoboye kose Eviegrace azamenye ibyerekeye mama we byose, kuko ntazigera amubona".

Arongera ati "Sinzemerera umuntu uwo ari we wese kumwibagirwa kandi nzahora nibuka ibihe byiza n’ubuzima twasangiye".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka