Umugore yasabye gatanya nyuma y’iminsi 40 akoze ubukwe kuko umugabo we yanga koga
Umugore yatangiye gusaba gatanya nyuma y’iminsi 40 gusa akoze ubukwe, akavuga ko abangamiwe cyane no kuba umugabo we atajya yoga, ku buryo muri iyo minsi yose 40 bamaze babana, ngo yihanaguje amazi inshuro esheshatu gusa, nabwo umugore yabanje kumutakambira.
Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko uwo mugore yavuze ko yumva umutima we uremerewe, iyo ikaba ari yo mpamvu ituma ashaka gatanya nubwo amaze igihe gito mu rushako, bitewe no kuba umugabo we atinya amazi ntiyoge.
Nyuma yo kubona ko nta kindi yakora uretse gutandukana n’umugabo we, uwo mugore ngo yabanje kugana ikigo gitanga inama ku bijyanye no kubaka umuryango, avuga ko ikibazo afite ari uko umugabo we atemera koga. Umugabo abajijwe igituma atemera koga, avuga ko adakunda amazi koko, ariko yagerageje kwihanaguza amazi inshuro esheshatu zose, kuko umugore we yakomezaga kumusaba koga.
Muri ibyo biganiro, uwo mugabo yahise yiyemeza ko, agiye kongera isuku ye, akajya agerageza koga buri munsi, ariko nubwo yari yiyemeje ibyo, umugore we yarabyanze avuga ko adashobora gukomeza kubana nawe, ashimangira ko agomba gusaba kandi akanahabwa gatanya.
Umuryango w’umugore wo wahise utanga ikirego kuri polisi ko umukobwa wabo akorerwa ihohoterwa ndetse usaba ko batandukana.
Kugeza ubu, uwo mugore n’umugabo we, ngo bahawe gahunda yo kuzasubira muri icyo kigo gitanga inama ku bijyanye no kubaka umuryango ku itariki 22 Nzeri 2024, kugira ngo bahabwe ibindi biganiro n’inama zigamije kubahuza no kubafasha gukomeza kubana nubwo hari icyo kibazo, ariko umugore we yamaze kwiyemeza ko uko byagenda kose agomba gutandukana n’uwo mugabo kuko atemera koga.
Icyo kinyamakuru cyanditse ko bitari inshuro ya mbere, habayeho umugore usaba gatanya ku mpamvu zitangaje nk’izo, kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka 2024, cyanditse inkuru y’umugore wo mu Buhinde mu gace ka Agra nawe wasabye gatanya, kubera ko umugabo we yanze kumugurira ibirungo byo guteka bikunzwe cyane muri ako gace, bikoreshwa mu byo kurya bita ‘Kurkure snack’.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mugore nubundi ntiyamukundagakuko iyoyabaga amukunda yamusaba bagakaraba Yaris kumukarabya rimwe unwakabiriyari kumumenyeza buhoro