Umugore yabyariye mu ndege ahunga Abatalibani

Umubyeyi w’umunya Afghanistani yabyariye mu ndege y’igisirikare cya Amerika cy’abarwanira mu kirere (US Air Force), yari itwaye abantu ihungishije Abatalibani ibajyanye mu Budage.

Nyuma yo kubyarira mu ndege yahise ajyanwa mu bitaro
Nyuma yo kubyarira mu ndege yahise ajyanwa mu bitaro

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, babinyujije kuri Twitter ku Cyumweru Tariki 22 Kanama 2021, uwo mubyeyi ngo yafashwe n’ibise ubwo yari muri urwo rugendo rwo guhunga Abatalibani yerekeza mu Budage.

Bakomeza bavuga ko, umubyeyi yatangiye kugira ibibazo ubwo indege yari ku butumburuke bwo hejuru cyane mu kirere, bitewe n’umwuka utari uhagije mu ndege.

Nyuma ngo "utwaye indege yafashe icyemezo cyo kuyimanura gato ku butumburuke yari iriho, kugira ngo yongere ubwuka, kandi ibyo byarafashije ndetse birengera ubuzima bw’uwo mubyeyi", nk’uko Us Air Force yakomeje ibisobanura kuri Twitter.

Ubwo indege yari imanutse ijya guhagarara ahitwa Ramstein mu Budage, abashinzwe iby’ubuvuzi mu ndege bahise bajya kubyaza uwo mubyeyi mu gice cyagenewe gutwaramo imizigo, ngo abyara umwana w’umukobwa muzima, birangiye umubyeyi n’umwana bajyanwa ku bitaro biri hafi aho, kugira ngo bakomeze kwitabwaho, kandi ubu ngo bombi bameze neza nta kibazo.

Aho i Ramstein ngo ni ahantu hari ibirindiro ’base’ by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, kubw’amasezerano yasinywe hagati ya Amerika n’u Budage, ubu hakoreshwa nk’ahantu haruhukira abahungishijwe baturuka muri Afghanistani.

Biteganyijwe ko ngo abo bahungishwa baba bagomba kuhamara amasaha ari hagati ya 48 na 72 nyuma bakajyanwa ahandi, kuko ngo ntibemerewe kuhaguma iminsi irenze icumi.

Nk’uko Gen Hank Taylor wo mu Ngabo za Amerika yabitangarije ikinyamakuru ’CNN’ dukesha iyi nkuru, guhera ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistan byatangira tariki 14 Kanama 2021, ubu ngo hamaze guhungishwa abagera ku 17.000 kandi ngo ibikorwa birakomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni yonkwe ni yonkwe.Agize imana akira aba Taliban biyita ko bakorera imana yabo.Ariko baribeshya cyane.Ntabwo ikunda abicanyi cyangwa abantu barwana.Ni bamwe mu bantu batazaba mu bwami bwayo.

gatera yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka