Umugore wa wa mupolisi wishe umwirabura yamaze gusaba gatanya
Kellie Chauvin, umugore wa Derek Chauvin ukurikiranyweho kwica George Floyd, yamaze gutanga ikirego mu rukiko aho ashaka gatanya, nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko.
Iki kirego ngo yakigejeje mu rukiko kuwa gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, umunsi n’ubundi umugabo we yahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye, ndetse akirukanwa burundu no mu kazi.
Ubutumwa bwatanzwe na Madamu Kellie Chauvin, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo umugabo we yakoze. Yagize ati “Nashenguwe cyane n’urupfu rwa George Floyd. Nihanganishije cyane umuryango we, inshuti ze n’abandi bose batewe agahinda n’urupfu rwe”.
Ababuranira Kellie Chauvin bavuga ko nubwo nta mwana yabyaranye na Derek, yasabye ko abana be babiri yabyaranye n’umugabo we wa mbere, ababyeyi be ndetse n’umuryango we wose, bacungirwa umutekano ndetse ntibakwirakwize ubuzima bwabo hanze muri ibi bihe bavuga ko na bo bitaboroheye.
Derek Chauvin w’imyaka 44, yatawe muri yombi kuwa gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwica atabigambiriye.
Imyigaragambyo irakomeje hirya no hino mu mijyi itandukanye, aho abaturage ibihumbi, baba abazungu n’abirabura, basaba ko Dereck Chauvin ahanwa ku bwicanyi yakoze kandi abirabura batuye muri Amerika bagahabwa agaciro n’uburenganzira bakwiye.
Abo mu muryango wa Floyd ndetse n’abakomeje kwigaragambya, baravuga ko kuba Derek Chauvin yahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye, ari intambwe yatewe mu butabera, ariko ko bidahagije kuko basaba ko icyaha cyamuhama ari icyo kwica yabigambiriye. Basabye kandi ko n’abandi bapolisi bari kumwe bakurikiranwa ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, kuko ngo kwirukanwa mu kazi gusa bidahagije.
Mu mujyi wa Minneapolis, abigaragambya batwitse imodoka nyinshi ziganjemo iz’abashinzwe umutekano, batwika inzu z’ubucuruzi ndetse habaho n’ibikorwa binyuranye byo gusahura. Igipolisi kirifashisha ibyuka biryana mu maso kugira ngo gitatanye abigaragambya.
Inkuru zijyanye na: George Floyd
- USA: Joe Biden yishimiye ko umupolisi wishe George Floyd yahamwe n’icyaha
- Urukiko rwahamije Derek Chauvin icyaha cyo kwica umwirabura Georges Floyd
- USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate
- Umupolisi ukekwaho kwica wa George Floyd yatahuweho no kunyereza imisoro
- Rayshard Brooks, undi mwirabura wishwe n’umupolisi nyuma ya George Floyd
- Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rizasimbura amazina y’abakinnyi ku myenda
- Umukobwa wa George Floyd w’imyaka 6 yemerewe kuziga kaminuza ku buntu
- Mu gushyingura George Floyd, Trump yanenzwe uko yitwaye muri iki kibazo
- Umupolisi wishe George Floyd agomba gutanga miliyoni y’amadolari kugira ngo aburane adafunze
- Amafoto: Imyigaragambyo yo kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa abirabura ku isi irakomeje
- Ibihumbi by’abantu bategerejwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma George Floyd
- Michael Jordan yatanze Miliyoni 100 z’Amadolari mu kurwanya ivanguraruhu
- Umuhanda werekeza ku biro bya Trump wiswe ‘Black Lives Matter’
- Kanye West agiye kwishyurira kaminuza umukobwa wa George Floyd wishwe
- Minneapolis: Bacecetse iminota 8 n’amasegonda 46, igihe Chauvin yamaze atsikamiye George Floyd
- Abigaragambya muri Amerika bahawe ubutabera basabye kuri George Floyd
- USA: Pentagon yavuze ko nta basirikare izohereza kurwanya abigaragambya
- Papa Francis yamaganye iyicwa rya George Floyd
- Amakipe n’abakinnyi ku isi hose bahurije mu kwamagana urupfu rwa George Floyd (AMAFOTO)
- Niba ba Guverineri bananiwe kugarura amahoro ndohereza abasirikare bakemure ikibazo - Donald Trump
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbese abazungu bagyiricyi abirabura ni kuva nacyera bakandamiza Africa iyabaga yari umuzungu nibaba baramwishe nibinu bibari mumitwe yabo lucky dube yazize kuvuga ukuri ashaka kwerekana ko brown human are the same like black humans George Floyd nabandi bazize akarengane RIP
Bitewe nuko bavutse basa batigeze bihitiramo uko bavuka bameze ivangura moko means what? Oh God is this how you told us that we are one humans? (me I look you have made or created different humanity) not one humans
Njye nukuri Nabonye urupfu umwana w’umuhungu yishye,nshenguka umutima
Gusa birababaje, uwamwishe nabobarikimwe iyo nabo babakatira igifungo burundu cyangwa nabo bakichwa kuko yamwishe yabigambireye. Kurikirana video urebeko imbangukira gutabara itari hafi.Gusa imana niyo mbizi.
birababaje cyane kdi biteye agahinda kuko yamwishe abigambiriye kuko witegereje neza iriya video urabona aho yamukanze umutsi ujyana mumutwe abona kunogoka harimo ubugome bwinshi ubutabera nibwubahirizwe ntibongere kuvugango kwica atabigambiriye!kuko yarabigambiriye Imana imwakire mubayo tuzahora tumwibuka!
Ni byo koko ahanwe n’ubutabera kandi kuba umugore we yaka gatanya nta kosa peee kuko we azi agaciro k’umuntu, nyuma bakaza bavuga ngo nibo bubahiriza human rights😣😣.Ariko se ubundi ko bavuga ngo ntago yabigambiriye, watsikamira umuntu kuriya utazi neza ko arapfa? George Floyd Imana imwakire mu bayo rwose. Murakoze.
Hanyuma ngo nibo bareberwaho kubahiriza human right hhhhh.
Ivangura ntacyo rigeza kubarikoreaha! Uwakwitegereza yasanga biriya biba gishingiye ku burere bubi abazungu bamwe baba baratorejwe mu miryango
Ubutabera bukore icyo bagomba gukora umuntu ntagomba kuzira uruhu rwe twese twaremwe kimwe