Umugore w’umwirabura wa mbere yatorewe kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi

Ngozi Okonjo Iweala ukomoka muri Nigeria wahoze ari Minisitiri w’imari ni we mugore wa mbere w’umunyafrika ugiye kuyobora uyu muryango mu mateka yawo.

Uyu mwanzuro wafashwe mu nama idasanzwe yahuje ubuyobozi bw’uwo muryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi (WTO).

Dr Okonjo Iweala afite ubwenegihugu bw’abanyamerika kandi yabaye umuyobozi mukuru wa Banki y’Isi.

Si ubwa mbere uyu mugore akoze amateka. Nyuma yo kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu 1976 muri Kaminuza ya MIT (Massachusetts Institute of Technology) muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yaratashye ayobora Minisiteri y’imari n’iy’ububanyi n’amahanga.

Ni we mugore wa mbere kandi wayoboye Banki Nkuru y’Isi aho yamaze imyaka 25.

Mu byo yavuze azitaho harimo gushyira umugore ku isonga. Yagize ati “Ni ngombwa ko umugore ashyirwa imbere mu bucuruzi mpuzamahanga cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere aho ubucuruzi bukorwa n’abagore bugomba gushyirwa mu mirimo yanditse (formal sectors).”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka