Umugeni yaguye mu mpanuka ikomeye yahitanye n’abandi batanu bo mu muryango umwe

Muri Kenya, umugeni yaguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu batanu (5) bo mu muryango umwe, bitewe n’ikamyo itwara lisansi yari ifite umuvuduko mwinshi yagonganye n’imodoka ikora imihanda (Tractor).

Abantu batanu bo mu muryango umwe harimo n'umugeni baguye mu mpanuka ikomeye
Abantu batanu bo mu muryango umwe harimo n’umugeni baguye mu mpanuka ikomeye

Polisi yo muri Kenya yatangaje iyo kamyo imaze kugonga imodoka ikora imihanda, nayo yahise igonga imodoka yo mu bwoko bwa Probox yari itwaye abantu barindwi harimo n’umugeni, ku muhanda uva ahitwa Eldoret ugana i Malaba.

Mu nkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya ndetse na Citizen TV, ivuga ko uwitwa Simon Koskei, Sebukwe w’uwo mugeni waguye mu mpanuka, yasobanuye ko abari muri iyo modoka bari abo mu muryango we, ubundi bari bagiye ari batandatu, ariko abakoze impanuka ari barindwi nyuma y’uko bari bavuye mu muryango w’umugeni umuryango wamubahaye, impanuka iba bari mu rugendo bagaruka.

Yagize ati, “Umuryango wanjye wari mu rugendo bava kwa bamwana, kuko nitwe twari dushatse umukobwa wabo, bagenda bari batandatu, ariko bagezeyo bahabwa uwo mugeni baramuzana kugera aho impanuka yabereye”.

Umwe mu babonye impanuka iba witwa Eduin Masai yavuze ko, "Ikamyo itwara lisansi yatambutse ifite umuvudko mwinshi, nyuma y’akanya gato twumva ikintu gituritse cyane, tugiye kureba dusanga yagonze Tractor, itakaza icyerekezo igonga imodoka ya Probox. Tugeze neza aho impanuka yabereye dusanga hari abantu batanu bamaze gupfa”.

Julius Meli, Komanda wa Polisi ya Lugari aho impanuka yabereye yavuze ko batangiye iperereza kuri iyo mpanuka, ndetse bakaba barimo gushakisha, abantu bari muri iyo Tractor kuko bahise biruka barahunga impanuka ikimara kuba.

Yagize ati, "Twafashe umushoferi w’ikamyo yari itwaye lisansi, ubu dukomeje gushakisha abari bari muri iyo Tractor kuko ntibagiye kure, bari hafi”.

Polisi kandi yahamije ko uretse abo bantu batanu bahise bapfa baguye muri iyo mpanuka, harimo abandi babiri bayirokotse ariko bakomeretse cyane, bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Eldoret kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Imirambo ya ba nyakwigendera yo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’agace ka Webuye kugira ngo ikorerwe isuzumwa rikorerwa imirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru izanze iyo umugabo wa muli Amerika waguye mu mpanuka,yali burongore uwo munsi.No mu Rwanda hali abapfa ku munsi bali bukore ubukwe.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

masabo yanditse ku itariki ya: 26-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka