Umuganga yahaye umukunzi we impano yo kwiyambura burundu ubushobozi bwo kubyara

Umuganga wo muri Taiwan, usanzwe akora ubuvuzi bujyana no kubaga (plastic surgeon) yavugishije abantu menshi, nyuma y’uko yikoreye igikorwa cyo kwibaga ubwe akifungira intanga-ngabo (vasectomy) yarangiza agasangiza amafoto na videwo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko icyo gikorwa yikoreye, ari impano (gift) yahaye umugore we.

Uwo muganga witwa Chen Wei-nong, ni umugabo ufite abana batatu, akaba akora nk’umuganga ukora ibyo kubaga ‘plastic surgery’ ku ivuriro ryo mu Mujyi wa Taipei City, muri Taiwan, ariko ubu yabaye umuntu ufatwa nk’udasanzwe nyuma yo gushyira ku mbugankoranyambaga za Facebook na Instagram.

Kugira ngo afashe umugore kujya ahorana umutuzo atikanga kuba yasama inda kandi atabyifuza, uwo muganga yafashe icyemezo cyo gukora iyo ‘vasectomy’, kandi kubera ko yari afite impungenge ko hari ubwo yayikorerwa n’undi muntu akayikora nabi, ngo yahisemo kuyikorera, hanyuma afata amashusho y’uko igikorwa cyose cyagenze, kugira ngo azakoreshe nk’imfashanyigisho.

Nyuma yo gusobanura intambwe zigera kuri 11 zigize icyo gikorwa muri rusange, Dr Chen yiteye ikinya gitoya cy’aho agiye kubaga gusa, hanyuma atangira kwikorera icyo gikorwa cyo kwibaga kugira ngo afunge intanga ze. Kuko kubaga, umuntu abyikoreye ubwe bitari ibintu byoroshye, icyo gikorwa ubusanzwe ngo gikorwa mu minota 15, byarangiye we agikoze mu isaha yose (iminota 60), ariko birangira byose bigenze neza.

Dr Chen Weinong abwira abamukurikira kuri izo mbuga nkoranyambaga, yagize ati, “ Numvaga ari ibintu bidasanzwe kumva ndimo kwifunga intanga mbyikoreye. Iyo ari ukubaga hagamijwe gufunga imiyoborantanga y’abagore (female fallopian tube surgery), biba bigoye, ariko ku bagabo, muri rusange ni ibintu byoroshye…”.

Videwo Dr Chen yashyize kuri izo mbuga nkoranyambaga yarebwe n’abantu basaga Miliyoni 4 aho muri Taiwan mu minsi micye gusa ishyizweho. Ariko abenshi mu bayirebye bashimye ukwiyemeza k’uwo mugabo, ubumenyi afite, ndetse n’urukundo rwinshi afite umugore we.
Gusa, hari n’abavuze ko bumva bafite impungenge z’ubuzirange bw’icyo gikorwa cyo kubaga cyakozwe umuntu akikoreyeho. Ariko uwo muganga yasobanuye ko ari umuganga wabyigiye kandi ufite impamyabushobozi, ku buryo kwikorera ‘vasectomy’ yabikoze azi neza ibyo akora.

Ariko yemeje ko yashatse undi muganga wize iby’urwungano rw’inzira z’inkari n’inzira z’imyororokere ku bagabo (urologist) kugira ngo abe ari hafi, arebe niba biza kugenda neza uko biteganyijwe. Gusa yashimangiye ko ntawe ugomba gukora nk’ibyo yakoze.

Ikinyamakuru The Ground News cyanditse ko uwo Muganga wo muri Taiwan yavuze ko nyuma y’icyo gikorwa yikoreye unwe, yumvise ububabare bworoheje, ariko umunsi ukurikiyrho ngo yari ameze neza nta kibazo. Kuri ubu, afatwa nk’umugabo urusha abandi bagabo bose bo muri Taiwan guhangara gukora ibintu bikomeye ‘the bravest man in Taiwan’, kubona yarikoreye ‘vasectomy’ ubwe kandi akabishobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka