Umuganga w’amatungo yishwe azira gutera inda umugore w’undi

Abaturanyi b’umuganga w’amatungo witwaga Malipe Ole Kisota wari utuye ahitwa Emboreet , mu Karere ka Simanjiro, Intara ya Manyara muri Tanzania, wishwe n’abavandimwe batatu bamuziza gutera inda umugore w’abandi, barasaba ko Leta yafata abagize uruhare muri urwo rupfu nyuma bagatoroka.

Ole Kisota, bivugwa ko yishwe n’abavandimwe batatu bamuziza ko ngo yaba yarateye inda umugore w’umuvandimwe wabo witwa Kiraruu Mamei.

Baganira n’ikinyamakuru ‘Mwananchi’ cyandikirwa aho muri Tanzania ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, abo baturanyi ba Muganga Kisota wishwe, bavuze ko n’ubwo yari afitanye umubano wihariye n’uwo mugore w’abandi, atagombye kuba yarishwe.

Umwe muri abo baturanyi ba nyakwigendera witwa Elias John, yavuze ko Polisi ikwiye gushaka abo bantu bagize uruhare mu rupfu rw’uwo muganga bagafatwa bagahanwa.

Yagize ati “Kisota nta muvandimwe yagiraga muri uyu Mudugudu, abavandimwe be bari i Kiteto, bityo rero nta muntu afite wakurikirana iki kibazo. Polisi ni yo yakora akazi gakomeye, n’ubwo Kisota yamaze gupfa akabona ubutabera, abamukoreye ubunyamaswa bagafatwa”.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Manyara, Marrison Mwakyoma, yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye ku itariki 11 Ugushyingo 2021 saa saba z’ijoro. Icyateye urwo rupfu, ngo akaba ari ugufuha, nyuma y’uko bivuzwe ko Kisota yateye inda umugore w’undi mugabo.

Mwakyoma ati “Nyuma y’uko uwo mugore yemeje ko atwite inda y’undi mugabo utari uwe, ni bwo umugabo we yahise afata umwanzuro wuzuyemo ubugome, afatanyije n’abavandimwe be, bahita bajya kwica Ole Kisota”.

Uwo Muyobozi wa Polisi yavuze ko Kisota yari amaze iminsi yihisha abo bashakaga kumwica bakamubura, ariko mu ijoro bamwishemo ngo baramubonye bamwirukaho kugeza bamufashe, batangira kumutemagura.

Abantu batabaye ngo bagerageje kumugeza kwa muganga, ariko ntacyo byatanze yahise apfa, kuko yarimo ava amaraso menshi.

Mwakyoma yavuze ko abo bakekwaho kuba barakoze ubwo bwicanyi bahise batoroka bagahunga, ariko ngo barimo gushakishwa kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Umwe mu batanga ubuhamya babonye ubwo bwicanyi buba, Alais Sasinee, yavuze ko Ole Kisota, yishwe n’abo bavandimwe batatu, nyuma y’uko yari avuye kureba umukino w’umupira w’amaguru wari wahuje ikipe ya ‘Taifa Stars’ n’Ikipe yo muri Repubulika ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nubwo bukorwa n’abantu millions na millions,ubusambanyi bugira ingaruka nyinshi,harimo ubwicanyi,gufungwa,sida,gutandukana kw’abashakanye,etc...
Kandi bukorwa kuva Muntu yaremwa.Uretse n’izo ngaruka nyinshi,ababukora ntabwo bazaba mu bwami bw’imana kandi ntabwo bazazuka ku munsi wa nyuma.Nicyo gihano gikomeye kurusha ibindi byose.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 18-11-2021  →  Musubize

uwo ni intwari!!,ikibazo kirihe?yararangoye!!umugore aratwita!! umugabo we yari he!igisubizo nta bwo ari ukwica!!!,hari umuntu yishe se???

Twahirwa jean baptiste yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka