Umuganga arashinjwa kubaga umurwayi arebera kuri YouTube bimuviramo urupfu
Mu Buhinde, umuganga arashinjwa kuba nyirabayazana w’urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko, nyuma yo kumubaga avuga ko agiye kumukuramo utubuye two mu gasabo k’indurwe kandi nta bumenyi abifitiye, akabikora arebera kuri videwo zo kuri YouTube.
Uwo ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu rupfu rw’uwo mwana w’umuhungu, yitwa Ajit Kumar Puri, akaba yari umuganga ku Bitaro bya Ganpati Hospital mu gace ka Saran, mu Leta ya Bihar mu Buhinde.
Umuryango wa nyakwigendera uvuga ko wamuzanye kuri ibyo Bitaro mu cyumweru gishize, afite ikibazo cyo kuruka inshuro nyinshi. Akigera muri ibyo bitaro ngo yaravuwe, ndetse atangira koroherwa, ariko Dr. Puri yemeza ko agomba kumubaga akamukuramo utubuye two mu gasabo k’indurwe kuko yavugaga ko ari two twari twamuteye icyo kibazo cyo kuruka.
Uyu muganaga bivugwa ko yatangiye kubaga uyu mwana atabiherewe uruhushya n’umuryango we. Icyakurikiyeho ni uko nyuma yo kumubaga, yahise atangira kuremba cyane.
Nyuma yo kubona ko bimeze nabi, Dr. Puri ngo yahise afata umwanzuro wo kumujyana ku bindi bitaro, ariko uwo mwana w’umuhungu apfira mu nzira ategeze ku bitaro yari ajyanyweho. Dr. Puri ngo akibona ibibaye, yahise ahunga asize umurambo w’uwo mwana kuri za esikariye (escaliers) z’ibitaro bya Patna Hospital.
Ibyago nk’ibyo byo gupfusha umuntu ari mu maboko y’abaganga bibaho, ariko abo muryago w’uwo mwana w’umuhungu bavuga ko Dr. Ajit Kumar Puri afite impamvu zo guhunga koko, kubera uko yitwaye muri icyo kibazo.
Bavuga nta bumenyi yari afite bwo kubaga kuko bamubonye abaga arebera kuri videwo zo kuri YouTube, uko bakuramo utubuye two mu gasabo k’indurwe.
Se wa nyakwigendera yabwiye Televiziyo yo mu Buhinde ya NDTV ati, “Twamuzanye mu bitaro, kuruka birahagarara. Ariko Dr Ajit Kumar Puri avuga ko akeneye kubagwa. Arangije amubaga arebera kuri videwo za YouTube. Icyakurikiyeho, ni uko umuhungu wanjye yapfuye”.
Mu gihe umwana yari azanzamutse gatoya amaze kubagwa, yavuze ko yumva ababara bikabije, umuryango we ubajije Dr. Puri impamvu y’ubwo bubabare bukabije, ngo yababajije niba ari abaganga ku buryo bazi ibijyanye no kuvura.
Sekuru w’uwo mwana yabwiye itangazamakuru ko, “Umwana yari afite ububabare bukomeye, tubajije umuganga, atubaza niba twebwe turi abaganga. Bigeze ku gicamunsi , umwana ananirwa guhumeka, ubwo bahita bwamwirukankana ku bitaro bya Patna, apfira mu nzira. Basiga umurambo we kuri esikariye z’ibitaro barahunga”.
Polisi n’abayobozi bo muri ako gace bahise batanga ikirego cya Dr. Puri mu gihe, hategerejwe ibizamini byo gusuzuma umurambo. Nubu uwo muganga ntaraboneka, ariko yaba Polisi ndetse n’umuryango wa nyakwigendera bose bakeka ko atari umuganga nyawe wabyigiye.
Ibibazo biturutse ku baganga batari ab’ukuri, ngo si ubwa mbere bigaragaye mu Buhinde kuko no mu Ntangiriro z’uyu mwaka, hari umugabo basanze akora ubuvuzi nk’umuganga mu Mujyi wa Mumbai, kandi akoresha impamyabumenyi y’umugore we. Hari kandi undi mugabo wafashwe akorera mu bitaro byigenga 16 avuga ko ari umuganga kandi atarabyize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|