Umugabo yishe umuturanyi we wahoraga amubaza igituma adashaka kandi akuze

Muri Indonesia, umugabo w’imyaka 45 yishe umuturanyi we wahoraga amubaza impamvu ituma adashaka umugore kandi akuze ndetse agahora amwereka ko kuba angana atyo atarashaka ari ibintu bitangaje cyane.

Umugabo yishe umuturanyi we wahoraga amubaza igituma adashaka kandi akuze
Umugabo yishe umuturanyi we wahoraga amubaza igituma adashaka kandi akuze

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse iyo nkuru harimo Tuko cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi, uwo mugabo witwa Parlindungan Siregar yiyemereye ko koko yishe umuturanyi we witwa Asgim Irianto w’imyaka w’imyaka 60 y’amavuko, wari umukozi wa Leta, ubu akaba yari mu kiruhuko cy’izabukuru, bitewe n’uko yahoraga amubaza buri gihe, impamvu adashaka umugore kandi akuze.

Umugore wa Asgim Irianto yatangaje ko uwo mugabo ukurikiranyweho kuba yarishe umugabo we, aho ngo yinjiye mu nzu bituguranye, maze atangira gukubitagura nyakwigendera akoresheje umwase w’urukwi.

Mu iperereza ryakozwe na Polisi nyuma gufata uwo mugabo ukurikiranyweho ubwicanyi, ngo yasanze uretse kuba yaramuhozaga ku nkeke amubaza impamvu ituma adashaka kandi akuze, aba bombi bari basanzwe bafitanye ibibazo bitewe n’uko bari boroye inkoko, hanyuma izo buri wese yoroye zikajya zijya mu murima wa mugenzi we bigahora bityo, bagahorana intonganya.

Komiseri wungirije wa Polisi Maria Marpaung, yavuze ko Parlindungan Siregar, yemera icyaha yakoze cyo kwica, ariko akavuga ko yabikoze abitewe n’uko uwo muturanyi yahoraga amubaza igituma adashaka kandi akuze afite imyaka 45 y’amavuko.

Ubwo bwicanyi bukaba bwabereye mu Majyepfo ya Tapanuli Regency, Sumatra mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Nyuma y’uko nyakwigendera akubiswe cyane n’uwo mugabo wamusanze mu nzu ye, ngo abaturanyi baje batabaye, bagerageje kumujyana kwa muganga byihuse ariko biba iby’ubusa kuko yaguye mu nzira azize ibikomere bikomeye yari afite, apfa ataragezwa ku Bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birababaje pe. Nyakwigendera naruhukire mumahoro

Daniel Niyibizi yanditse ku itariki ya: 9-08-2024  →  Musubize

Umutwe: Ntabwo wari bwandike umugabo yishe ...ahubwo wari bwandike umusore yishe... Umuntu utarashaka ntiyitwa umugabo. Keretse niba ubu wenda yari yarapfakaye.

IBYUMVIKANA HABAYEHO KUMUTOTEZA AKABA ARI YO MPAMVU HABAYEHO UKO KWICANA.

Murakoze!

NIYONEZA yanditse ku itariki ya: 9-08-2024  →  Musubize

Iyo utari umugabo uba uri imbwa n’umugore Yaba umuntu wumugabo

muhirt yanditse ku itariki ya: 11-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka