Umugabo yihakanye umwana we ahunga indezo biramutamaza

Mu Bwongereza, umugabo yihakanye umwana we, agambana n’umuganga ukora muri Laboratwari ipima iby’amasano y’amaraso (DNA/AND), kugira ngo asohore ibisubizo byemeza ko ntaho ahuriye n’umwana bityo bimurinde gutanga indezo asabwa y’Amadolari y’Amerika 125,000.

Yatamajwe na DNA birangira yemeye umwana
Yatamajwe na DNA birangira yemeye umwana

Nyuma yo gutandukana n’umukunzi we, hashize iminsi 3 gusa abyaye umwana wabo w’umuhungu bise Louie mu 2022, uwo mugabo witwa Sheldon B. yahise atangira guhakana avuga ko atari we Se wa Louie, ndetse asaba ko hakorwa ikizamini cya DNA cyo kwemeza niba ari we wamubyaye koko.

Icyo gihe, Sheldon yasabwaga gutanga Amapawundi 94,000 ($125,800) yo kwita ku mwana, mu gihe ibisibizo bya DNA byaramuka byemeje ko ari we Se.

Nyina w’umwana, we ngo yumvaga nta mpungenge atewe no gupimisha DNA, kuko yari azi neza ko uwo mugabo ari we Se w’umwana, ariko aza gutungurwa no kubona ibisubizo bije bivuga ko nta sano bafitanye.

Nubwo uwo mubyeyi yari azi mu mutima we rwose ko nta wundi Se w’umwana we utari Sheldon, ariko mu maso y’urukiko, ibisubizo bya DNA ni byo byari ikimenyetso kitavuguruzwa ko ntaho bahuriye.

Uwo mugore yanze gucika intege, ahubwo anyura indi nzira, agamije gushaka uburenganzira bw’umwana we. Yahise agenda yinginga nyirabukwe (Nyina wa Sheldon B) witwa Katie amusaba ko yakwemera gutanga ibizimini bya DNA bikagereranywa n’iby’umwana we, ariko ajya kubikoresha mu yindi Laboratwari yumva yizeye.

Ibisubizo bije, byagaragaje rwose ko Louie ari umwuzukuru wa Katie, ibyo bivuze ko afitanye isano na Sheldon B nubwo yari yamwihakanye.

Ibyo bisubizo bigisohoka, uwo mugabo yisanze nta kindi yakora uretse kwemera ko yari yashatse umuha ibyangombwa by’ibihimbano byemeza ko atari we Se w’umwana.

Icyo yakoze ngo yashatse umuntu w’inshuti ukora muri Laboratwari ipima DNA witwa Robert P, amwemerera kumuha amafaranga naramuka ashoboye kugaragaza ko nta sano y’amaraso afitanye n’umwana we.

Uwo wo muri Laboratwari ngo yahise yemera, afata ibizamini kuri we, abipima abigereranya n’iby’umwana wa Sheldon B, bisohoka bigaragaza ko koko nta sano bafitanye.

Abo bombi bemeye ko bafatanyije mu gukora icyo cyaha cyo guhimba ibisubizo bya DNA, urukiko rubakatira gufungwa muri gereza mu gihe cy’ibyumweru 50, gusa ntibyavuzwe niba uwo wo muri Laboratwari yarigeze ahabwa igihembo yari yemerewe na Sheldon B muri ubwo buriganya yakoze. Urukiko rwahise rutegeko ko Sheldon B, agomba gutanga indezo nk’uko byari biteganyijwe.

Uwo mugore wabyaranye na Sheldon B, aganira n’ikinyamakuru The Sun yagize ati “Uru rwego rw’ubunyamwuga bucyeya, no gutatira icyizere cy’abantu nta wushobora kubyihanganira. Abarwayi bakwiye kumva bafite umutekano w’ubuzima bwabo kandi bubashywe mu gihe barimo bavurwa, cyane cyane mu kibazo gikora ku marangamutima y’abantu nk’iki, ibi ntibyari bikwiye kubaho”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka