Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yitabye Imana
Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, Maj Gen Francis Takirwa, yitabye Imana.
Major General Francis Takirwa w’imyaka 61, yitabye Imana azize indwara ya stroke, nk’uko byemejwe n’igisirikare cya Uganda.
Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, rwababaje benshi mu basirikare n’abandi bo mu gace ka Mbarara avukamo, aho yibukwa nk’umusirikare w’intangarugero, inyangamugayo, umunyamwuga wagiye ahabwa ibihembo by’ishimwe byinshi, kubera akamaro yagiriye Igihugu cya Uganda.
Maj Gen Takirwa yitabye Imana asanzwe ari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umwanya ufite uruhare rukomeye mu gutegura ibikorwa bya gisirikare, gutegura ingabo no guhuza ibikorwa byose bya gisirikare byo ku butaka hirya no hino mu gihugu.
Abo bakoranaga bamuvuga nk’umuyobozi utuje, watekerezaga neza, wazamuwe mu ntera bitewe n’ubushobozi n’ubunyamwuga bwe.
Maj Gen Francis Takirwa yavukiye mu Karere ka Mbarara tariki 7 Ugushyingo 1965, yiga amashuri abanza kuri Mbarara Junior School, akomereza icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O-Level)muri Mbarara High School, mbere y’uko yinjira mu gisirikare cya Uganda.
Mu mahugurwa ya gisirikare yahawe harimo Junior Command and Staff Course, yize muri Uganda Junior Staff College i Jinja mu 1994, yiga amasomo ajyanye n’igisirikare muri Tanzania Military Academy mu 1998, hamwe n’andi yo ku rwego rwo hejuru yigiye mu Bushinwa mu 2006.
Maj Gen Takirwa yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1989, akomeza guhabwa inshingano zitandukanye z’ubuyobozi, aho yabaye Umuyobozi wa diviziyo ya kabiri ifite icyicaro i Mbarara, ayobora ibikorwa bya gisirikare mu Ntara y’Iburengerazuba bw’igihugu.
Yanabaye Umuyobozi ushinzwe Uburezi, Siporo n’Umuco mu Ngabo za UPDF. Ku rwego mpuzamahanga, Maj Gen Takirwa yagize uruhare mu butumwa bwa UPDF muri Somalia mu 2011–2012, mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AMISOM), aho yagize uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Ibijyanye n’imihango yo kumushyingura mu cyubahiro bizatangazwa n’igisirikare cya Uganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|