Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique arashima ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mocimboa da Praia, mu ntara ya Cabo Delgado, ashima ibikorwa byazo byo kubungabunga umutekano muri icyo gihugu.

Admiral Joaquim Mangrasse, wakiriwe n’umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen. Eugene Nkubito, yashimye intambwe imaze guterwa kuva mu mwaka ushize, ubwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherezwaga kurwanya abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique, kuko byatumye ibihumbi n’ibihumbi bari baravanywe mu byabo babigarukamo.

Mocímboa da Praia niko gace ka mbere kagabwemo ibitero by’iterabwoba mu 2017, ndetse niho hari ibirindiro bikomeye by’imitwe y’iterabwoba.

Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko abaturage 9000 bari baravuye mu byabo, kubera ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba mu gace ka Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, basubijwe mu byabo nyuma y’ingamba zo guhashya ibyo byihebe no kugarura umutekano.

Umunyamabanga Uhoraho wa Mocímboa da Praia, João Joaquim Antonio Saraiva, yatangaje ko ubu uduce twose abaturage bari barahunze bagarutse kandi batekanye.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Ingabo na Polisi boherejwe muri Mozambique muri Nyakanga 2021, mu bikorwa byo gufasha inzego z’umutekano z’icyo gihugu, kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yugarijwe n’ibyihebe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka