Umudepite wo muri Mali afungiye muri Côte d’Ivoire
Urukiko rw’ibanze rw’i Abidjan muri Côte d’Ivoire rwakatiye Umudepite wo muri Mali witwa Mamadou Hawa Gassama, gufungwa imyaka itatu muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara.
Nyuma y’uko urwo rukiko rumuhamije icyaha cyo gutuka Perezida wa Côte d’Ivoire, uwo mudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho ya Mali, yahanishijwe gufungwa imyaka itatu (3) muri gereza, akanatanga ihazabu ya Miliyoni 5 z’Amafaranga – CFA,(hafi 9,000 by’Amadolari) mu gihe ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka itanu (5) muri gereza.
Muri Nzeri 2022, nibwo Depite Mamadou Hawa Gassama yavuze kuri Perezida wa Ouattara, ubwo yari mu kiganiro (interview) na kimwe mu binyamakuru byo muri Mali, icyo gihe yavuze ko Perezida Alassane Ouattara ari umunyagitugu kandi akaba ari n’umwanzi wa Mali.
Icyo gihe hari hashize umwaka umwe, Perezida Assimi Goïta wa Mali afashe ubutegetsi, umubano hagati ya Mali na Côte d’Ivoire wari urimo agatotsi bitewe n’iryo hirikwa ry’ubutegetsi, hiyongeraho n’abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire bafatiwe muri Mali, bagakatirwa gufungwa imyaka 20 muri gereza kuko bashinjwaga kuvogera ubusugire bw’igihugu, mu gihe Côte d’Ivoire yo yavugaga ko ari abari boherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa UN. Abo basirikare baje kurekurwa binyuze mu buhuza bwakozwe n’igihugu cya Togo.
Aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), Mamadou Ismaila Konate wunganira uwo mudepite mu rubanza, yavuze ko umwanzuro urukiko rwafashe urimo kurengera cyane, kandi ukaba ukomeye cyane.
Umwanzuro w’urukiko wasomwe tariki 30 Mutarama 2026, mu gihe Depite Mamadou we yatawe muri yombi muri Nyakanga 2025, ubwo yarimo ataha ava mu rugendo yari yakoreye mu Mujyi wa Séguéla uherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Côte d’Ivoire.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ni byiza cyane kuko uwo mudepite yatawe muri yombi watutse perezida wi cyo gihugu