Umudepite wa Amerika yabwiye Trump ko ntacyo akwiye gusaba Afurika kuko yayambuye inkunga
Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gregory Meeks, yanenze gahunda y’ubutegetsi bwa Donald Trump yo gushyira muri Kenya ikigo cyo gushyira mu kato Abanyamerika barwaye cyangwa bakekwaho icyorezo cya Ebola.
Depute Meeks yavuze ko Amerika isanzwe ifite ibigo byihariye bishobora kwita ku barwayi ba Ebola, bityo ko yagombye kugarura mu gihugu abaturage bayo bagizweho ingaruka aho kubohereza muri Kenya.
Uwo Mudepite yanabajije impamvu ubutegetsi bwa Perezida Trump bwiteze ko Kenya yakwakira Abanyamerika bashobora kuba barahuye na Ebola kandi yaragabanyije inkunga yageneraga urwego rw’ubuzima muri icyo gihugu.
Meeks, umwe mu bagize komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe amategeko n’igenzura rya politiki y’ububanyi n’amahanga, yavuze ko atumva impamvu bisaba ko Abanyamerika boherezwa muri Kenya kugira ngo bashyirwe mu kato.
Ibyo yabivuze mu gihe muri Kenya hakomeje kwiyongera abatemera uwo mushinga uzashyirwa mu kigo cya gisirikare cya Laikipia Air Base giherereya ahitwa i Nanyuki.
Yagize ati: “Guverinoma yacu ifite inshingano zo gufasha Abanyamerika bari hanze y’igihugu.
Amerika isanzwe ifite ibigo byihariye byubakiwe kwita ku barwayi ba Ebola mu buryo butekanye. Ubutegetsi bwa Trump bugomba kugarura Abanyamerika mu gihugu bukabafasha, aho gushyira uwo mutwaro kuri Guverinoma y’ikindi gihugu.”
Yakomeje agira ati, “Ubutegetsi bwa Trump bwagabanyije inkunga y’ubuzima muri Kenya, ariko ubu burifuza ko Kenya yakwakira abarwayi ba Ebola b’Abanyamerika aho kubagarura iwabo ngo bavurirwe hano. Guverinoma zombi zikwiye kwita ku mpungenge zagaragajwe n’imiryango itegamiye kuri Leta muri Kenya.”
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, umunsi abategetsi ba Amerika bavugaga ko icyo kigo kizatangira gukora, Umucamanza Patricia Nyaundi wo mu Rukiko Rukuru yahagaritse uwo mushinga.
Yabujije Kenya gushinga cyangwa gukoresha ikigo icyo ari cyo cyose kijyanye na Ebola hashingiwe ku masezerano yagiranye na Amerika cyangwa ikindi gihugu cyose, ndetse anabuza kwinjiza mu gihugu umuntu wese ushobora kuba yarahuye na virusi cyangwa wayanduye kugeza igihe urubanza ruzarangirira.
Hagati aho, umwuka mubi wagaragaye i Nanyuki nyuma y’uko abaturage babarirwa mu magana bakoze imyigaragambyo bamagana uwo mushinga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|