Umudage wabyaye abana 550 yangiwe kongera gutanga intanga

Uwo mugabo w’Umudage bise Jonathan M mu rwego rwo kugendera ku mategeko y’ubutavogerwa akurikizwa mu Budage, yatanze intanga ze mu mavuriro atandukanye afasha ababuze urubyaro mu Buholandi na Denmark, ndetse aziha n’abantu yamenyaniye na bo kuri murandasi, nk’uko byemejwe n’urukiko rw’akarere rwa La Haye (Hague District Court).

Amabwiriza y’igihugu agenga gutanga intanga mu Buholandi yemerera abazitanga kubyara abana batarenze 25 ku bagore byibuze 12.

Abunganira Jonathan M mu mategeko bavuze ko we yabikoreye gufasha ababyeyi babuze urubyaro, ariko umucamanza yagaragaje ko uwo mugabo yabeshye abigambiriye, agahinduranya amazina kugira ngo abashe gutanga intanga nyinshi ku bazikeneye.

Urukiko kandi rwumvise ko ababyeyi b’abana baturutse mu ntanga za Jonathan M, ubu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uko hari abana benshi cyane badahuje ba nyina ku buryo bashobora kuzagira ibibazo bishingiye ku masano y’abana kandi atari bo babihisemo.

Umucamanza yavuze ko ibyo bishobora no kuzagira ingaruka mu buzima bw’imitekerereze y’abana, bityo kumwambura uburenganzira bwo gukomeza gutanga intanga, ngo ni yo nzira yonyine yo guhagarika urwo ruhererekana rw’abana badahuje ba nyina.

Kwambura Jonathan M uburenganzira bwo gutanga intanga byari byarasabwe n’umwe mu babyeyi wabashije kubyara kubera we, binasabwa n’Umuryango The Donor Child Foundation, uvuganira ababyeyi.

Uwo mubyeyi wahawe izina rya Eva bisabwe n’uwo muryango, yavuze ko yizeye ko imikirize y’urubanza izatuma habaho gukumira itangwa ry’intanga rikabije kugira ngo ritazambukiranya no mu bindi bihugu boshye amavuta bamennye mu nyanja.

Jonathan M aramutse abirenzeho akongera gutanga intanga, ashobora guhanishwa ihazabu y’ibihumbi 100 by’ama euros, ni ukuvuga asaga miliyoni 100 z’amafranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka