Umubyeyi wa Prezida wa Uganda yitabye Imana
Umubyeyi wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yitabye Imana, kuri uyu wa gatanu tariki 22/02/2013, ahagana saa moya za mugitondo aguye mu Bitaro Mpuzamahanga bya Kampala aho yari arwariye.
Nk’uko itangazo rituruka mu biro bya Prezida wa Uganda ribivuga, Prezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ni we watangaje ko se umubyara witwa Amos Kaguta yitabye Imana afite imyaka imyaka 96, igihe cyo kumuherekeza mu cyubahiro kizamenyeshwa mu gihe kiri imbere.

Nyakwigendera asize abana batatu barimo imfura ye Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen. Caleb Akandwanaho uzwi ku izina rya Salem Saleh na Dr. Violet Froerich Kajubiri; nk’uko ikinyamakuru The New Vision kibitangaza.
Umusaza Kaguta yari azwi nk’umuntu urangwa n’imico myiza n’ubupfura mu mibereho ye ya buri munsi. Mu buzima busanzwe, Amos Kaguta yakundaga korora aho yari atunzwe ubushyo bwinshi bw’inka.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imuhe iruko ridashira
Mu buhanuzi buheruka gutangwa harimo n’urupfu rw’uyu musaza. Umuriro ugiye kwaka! Wait u will see!
Imana imwakire mu bayo!
Yabyaye umugabo ukomeye anamuha uburere bwo gukunda abantu harimo Abanyarwanda. Imana imwakire.
" Basima wagenze "
Baraje bagutake
Karahava !
Imana imuhe iruhuko ridashyira