Umubyeyi ntiyanyuzwe n’irushanwa ry’ubwiza ajya kwihorera ahasiga ubuzima
Muri Brazil, umwe mu babyeyi wari waje gushyigikira umukobwa we mu irushanwa ry’ubwiza ryaberaga mu gace ka Altamira, ntiyanyuzwe n’umwanya wa Kane uwo mukobwa we yagize, biramurakaza afata imbunda aza kurasa ku bakemurampaka, ntibyamuhira araswa n’inzego z’umutekano zarindaga aho ibirori byaberaga.
Irushanwa ryabaye intandaro y’urwo rupfu ryabaye ku itariki 28 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru OddityCentral, maze rirangiye, umubyeyi w’umwe mu bakobwa bari baryitabiriye, witwa Sebastiao Francisco, atangira kuvuga ko yumva atishimiye umwanya umukobwa we yabonye, kuko irushanwa ryarangiye abonye umwanya wa kane (4).
Uyu mubyeyi yatangiye kuvuga ko atemeranya n’ibyo abakemurampaka bagendeyeho batanga amanota, ku buryo umwana we yisanga kuri uwo mwanya.
Aho irushanwa ryari ryabereye, ngo hari harinzwe n’inzego z’umutekano zigenga ariko hari na Polisi, gusa uwo mugabo wari ufite uburakari bwinshi bw’ukuntu umukobwa we yabonye umwanya atishimiye mu irushanwa, ntiyitaye ku nzego z’umutekano zirinze ahaberaga irushanwa, ahubwo yahise azana imbunda mu gihe ayitunze umwe mu bakemurampaka agiye kumurasa, Polisi iramutanga iramurasa.
Abatanze ubuhamya bari aho irushanwa ryaberaga, babonye ibyo biba, bavuze ko uwo mugabo yarakajwe cyane n’uwo mwanya umwana we yabonye, ndetse abifata nk’aho ari ukumusuzugura, kuko we yumvaga yizeye ko ari we ugomba kubona umwanya wa mbere.
Kuko yari yumvise icyo cyemezo cy’abakemurampaka kitamunyuze rero, ngo yiyemeza kubyikemurira mu buryo bwe, ariko araswa ataragera ku mugambi we wo kugira abandi agirira nabi.
Uyu mugabo akimara kuraswa na Polisi, ngo ntiyahise apfira aho, ahubwo kuko yari yakomeretse cyane yajyanywe ku bitaro, ariko nyuma y’amasaha macyeya arapfa azize ibyo bikomere.
Gusa, mbere yo kuraswa na Polisi, uwo mugabo ngo yari yabanje kurasa mu cyumba cyabergamo ibirori, arasa amasasu makeya, akomeretsa umuntu umwe mu bari baje kureba irushanwa, ajyanwa mu bitaro.
Ako kanya hahise hatangira iperereza, hagamijwe kumenya niba nta bundi buryo Polisi yari gukoresha igakumira urwo rupfu rw’umubyeyi wari warakajwe no kubona umwana we atababye uwa mbere mu irushanwa nk’uko yari abyiteze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|