Ukraine yiteguye kujya mu biganiro mu guhagarika intambara n’u Burusiya

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine nyuma y’iminsi mike abonanye n’abarimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika, yatangaje ko hakenewe gukorera hamwe mu rwego guhagarika imirwano mu gihugu cye.

Ukraine yiteguye kujya mu biganiro mu guhagarika intambara n'u Burusiya
Ukraine yiteguye kujya mu biganiro mu guhagarika intambara n’u Burusiya

Yashimye Trump wakomeje kuvuga ko yiyemeje gukora ibishoboka byose ku butegetsi bwe agahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya kandi akabikora mu buryo butagira uwo rubogamiyeho.

Perezida Zelensky, yatangaje ko azi neza ko Amerika ifite ububasha bwo gukora ibintu bikomeye cyane ibindi bihugu ku Isi bitashobora.

Yavuze ko kugira imirwano mu gihugu cye irangire, hakwiye kubaho ubumwe hagati y’Amerika, u Burayi ndetse n’ibindi bice by’Isi bishyira imbere kwimakaza amahoro n’umutekano.

Prezida Zelensky yabitangaje mu gihe hari ibibazo bijyanye n’uburyo Amerika izakomeza gushyigikira Igihugu cye, mu gihe Donald Trump yitegura gusimbura Joe Biden ku butegetsi mu kwezi gutaha.

Donald Trump ubwo yabonanaga na Perezida Zelensky, ku cyumweru, yatangaje ko vuba bidatinze muri Ukraine hagomba kuboneka agahenge kuko hagomba gutangira ibiganiro hagati y’icyo gihugu n’u Burusiya.

Ku buyobozi bwa Perezida Biden uri gusoza ikivi cye, Amerika yabaye Igihugu cyahaye Ukraine imfashanyo ya gisirikare y’agaciro kabarirwa mu ma miliyari y’amadolari, kugira ngo icyo gihugu kibashe guhangana n’ibitero by’u Burusiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka