Ukraine yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ukraine yifatanyije n’u Rwanda, Abanyarwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga mu gihe hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu guha icyubahiro no kunamira inzirakarengane zose zahitanywe n’ayo mahano yaranze ikiremwamuntu.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yavuze ko Igihugu cye cyifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka, kinunamira abazize Jenoside ndetse kandi kinashimira ubutwari n’ubudaheranwa by’abarokotse bakomeje kwiyubaka ubudasiba.
Sybiha yakomeje avuga ko Ukraine iterwa ishema no kuba u Rwanda rwakoze urugendo rudasanzwe rwo kwiyubaka mu myaka 32 ishize, rugarura umutekano, rusana inzego z’igihugu, kandi rwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bushingiye ku Bunyarwanda burenze amacakubiri y’aamoko yateje akaga gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Ukraine, nk’Igihugu cyanyuze mu mateka akomeye ya Jenoside ya Holodomor kandi kikaba gikomeje guhura n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwibasira inyokomuntu biterwa n’u Burusiya, cyumva byimazeyo agahinda n’akababaro by’abanyuze muri ayo mateka.
Iki gihugu cyanasabye umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyira hamwe mu gukumira Jenoside n’andi mahano nk’ayo yakongera kuba ku Isi no gufata ingamba zikomeye zo kurwanya imvugo zihembera urwango n’ingengabitekerezo ishishikariza ayo mahano.
Minisitiri Sybiha yasoje ishimangira ko kwibuka atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari n’umuhigo wo kubaka Isi irangwa n’amahoro, ubutabera no guha icyubahiro ubuzima bwa muntu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
ndaba kuri kiye