Ukraine yemerewe kurasa mu Burusiya ikoresheje ibisasu biraswa ku ntera ndende
Perezida wa Amerika Joe Biden, yemereye Ukraine gutangira gukoresha ibisasu biraswa bikagera ku ntera ndende bizwi nka ATACMS, biraswa mu Burusiya, nubwo nta gihe cyatangaje ibyo bizatangira kuraswayo.
Bibaye nyuma y’uko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yari amaze amezi makeya asaba Amerika kwemerera Ukraine igakoresha ibyo bisasu.
Ikinyamakuru CBS News, cyatangaje ko ku cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2024, umwe mu buyobozi bw’Amerika yemeje ko koko urwo ruhushya Amerika yarutanze kandi rukaba ruvuze ikintu kinini kuri Amerika muri iyo ntambara.
Avuga kuri urwo ruhushya Igihugu cye cyahawe rwo gukoresha ibyo bisasu biraswa ku ntera ndende, Perezida Zelensky yavuze ko ibyo bidasaba gutangazwa kuko ibyo bisasu byisobanura ubwabyo.
Yagize ati, ”Ibintu nk’ibyo ntibitangazwa, ibyo bisasu birisobanura ubwabyo”.
Mu munsi ishize nibwo, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, yari yavuze ko Ukraine izemererwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi gukoresha ibyo bisasu, bizaba bivuze ko ihururo rya gisirikare rya NATO, ryinjiye mu ntambara ya Ukraine ku buryo bweruye.
Perezida Putin ubwe, ngo ntacyo aratangaza kuri urwo ruhushya Ukraine yahawe rwo gutangira kurasa ibyo bisasu birasa ku ntera ndende mu Burusiya, ariko bamwe mu banyapolitiki bo mu Burusiya, ngo batangaje ko icyo cyemezo gifatwa nk’ikije gutuma intambara irushaho gukomera.
Uburenganzira Ukraine yahawe bwo gukoresha ibyo bisasu bizwi nka ‘ATACMS’ ngo bugarukira gusa ku kurasa Intara ya Kursk mu Burusiya, aho Ukraine yigeze kugaba ibitero bitunguranye muri Kanama 2024.
Ubutegetsi bwa Biden, bushimangira ko bushyigikiye Ukraine, mu ngufu ikoresha igamije kugumana igice gito cy’ubutaka bw’u Burusiya yamaze gufata, kugira ngo bizafashe mu gutuma habaho ibiganiro by’ubwumvikane bishobora kuzabaho mu minsi iri imbere.
Ibyo bisasu bya ‘ATACMS’ ngo bishobora kuraswa ku ntera ndende y’ibilometero 300. Abayobozi bo muri Amerika batatangajwe amazina kandi, babwiye ibinyamakuru bya New York Times na Washington Post ko ubwo burenganzira Perezida Biden yatanze kuri Ukraine ngo ikoreshe ibyo bisasu, buje nyuma y’uko u Burusiya bwemereye abasirikare ba Korea ya Ruguru kujya kurwana muri Ukraine.
Ukraine ikaba yaravuze ko ugereranyije abo basirikare ba Korea ya Ruguru baje gufatanya n’u Burisiya kurwana na Ukraine babarirwa mu 11.000.
Bivugwa ko icyo cyemezo cyo kwemerera Ukraine gukoresha ibyo bisasu, bije mu gihe izo ngabo za Korea ya Ruguru zifatanyije n’iz’u Burusiya, zitegura ibitero byo gukura ingabo za Ukraine mu birindiro zafashe aho mu Ntara ya Kursk.
Ohereza igitekerezo
|
icyombonanuko iyontambara izarangizwa nibiganiro byamahoro murakoze