Ukraine yavanyeho ‘visa’ ku bantu bose bifuza kujya kuyifasha kurwana n’Abarusiya
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasinye iteka riha ikaze umuntu wese ku Isi wifuza gutabara icyo gihugu mu ntambara kirimo kurwanamo n’u Burusiya.

Zelenskyy yashyize umukono kuri iryo teka rikuriraho abanyamahanga visa (uruhushya rwo kwinjira mu gihugu), rikaba ryatangiye gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, kuzageza igihe kitazwi.
Ibinyamakuru bitandukanye ku isi birimo icyitwa Business Standard, bivuga ko Iteka Zelenskyy yashyizeho ari iry’agateganyo kuzageza igihe hazashyirwaho Itegeko ndakuka.
Leta ya Ukraine ivuga ko abanyamahanga barimo kujya kuyifasha mu ntambara irwanamo n’u Burusiya, bashyiriweho uburyo bwo kubakirira mu mutwe udasanzwe wiswe ’International Defense Legion’.
Ibihugu bitandukanye ku Isi na byo byiyemeje guha Ukraine ibikoresho izifashisha muri iyi ntambara hamwe n’amafaranga, ari na ko bifatira imitungo y’u Burusiya n’abayobozi babwo, ndetse no kubuza Abarusiya ingendo n’ihererekanya ry’amafaranga ari mu mabanki yabo hirya no hino ku isi.
Mu banyamahanga bamaze kwinjira muri iyo ntambara harimo abaturuka mu gihugu cya Tchétchénie, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Radio y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko hari babiri bapfuye n’abandi batandatu bakomerekeye muri iyo ntambara.
Ohereza igitekerezo
|
Arikose turukia irigufasha ikraine ngotwizereko byababigiye guhinduka namerika ntikwiriye kurebera nigerageze itabare.
NTAGO NAJYAYO BAFITE IRONDARUHU BABAGE BIFASHE.
Ibyo Putin Ari gukoranamahano gusa nibabiahoboka ababifitiye ububasha bakoruko bashoboye bagafasha ukren mukaga irimo birababaje biteye agahinda ririya nihohoterwa rikomeye ariko perezida Putin azabiryozwe pe
Ibyo Putin Ari gukoranamahano gusa nibabiahoboka ababifitiye ububasha bakoruko bashoboye bagafasha ukren mukaga irimo birababaje biteye agahinda ririya nihohoterwa rikomeye ariko perezida Putin azabiryozwe pe
Wimanye Visa ikigendwa none uyitanze nabahari bakwiriye imishwaro nayihe Biden bamushutseko azamufasha nahame hamwe bamwotse nabandi biringiye america barebereho
Twiteguye gutabara icyo gihugu rwose nibashake uko mutwoherereza indege dutabare kabsa
icyo gihugu giteye agahinda kbs tubonye uko tujyayo twagenda
Nanjye ndi ready baduhe uko bizagenda gusa
Ubuse ko nifuza kujya gutabara kiriya gihugu, ubu ahubwo turagerayo gute? mudushakire amakuru neza, niba haruburyo bwo kugerayo.
More details if you want join them,thx
Volodymyr Zelensky twatabara cg tukabyita nkumusanda ariko
ntago dufite ubushobo bwa tugeza aho kand turi big team .Kigali today yatumenyesha bikunze
MURAKOZE