Ukraine yagaragaje impungenge ko abayifasha kurwanya u Burusiya baba bacitse intege

Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangiye kubona ko abamuteraga inkunga batarimo kumwitaho uko bikwiye, nyuma yo kunanirwa kwirukana Abarusiya mu gihugu cye.

Mu minsi ishize Zelenskyy yatangaje ko mu mezi arenga atatu amaze mu ntambara, u Burusiya bumaze kwigarurira ubuso bwa Ukraine bungana na 20%, kandi nta gahunda bufite yo guhagarika intambara.

Imijyi yose ya Ukraine iri ku nkengero z’inyanja y’Umukara na Azov yagiye mu maboko y’u Burusiya, ndetse na Severodonesk ifatwa nk’umurwa Mukuru wa Luhansk (na Donbas muri rusange) u Burusiya bugiye kuyigarurira yose.

Nta nkunga ibihugu by’u Burayi na Amerika bikirimo kwizeza Ukraine nk’uko byari bisanzwe muri iyi minsi ishize, bikaba byatumye Perezida Zelenskyy avuga ko byatangiye gucika intege.

Zelenskyy yagize ati "Urucantege rukomeje kwiyongera, kuko abantu bashakaga kubona ibyabagirira inyungu (bivuye muri uru rugamba), natwe twashakaga kubona inyungu ku ruhande rwacu".

Umusesenguzi mu bya Politiki wo muri Ukraine witwa Volodymyr Fesenko, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza AP, ko uru rucantege ruturuka ku kuba nta nyungu ibihugu byafashije Ukraine birimo kubona nyuma y’amezi arenga atatu bifasha icyo gihugu kurwana n’Abarusiya.

Fesenko avuga ko Ukraine ihabwa amadolari ya Amerika angana na miliyari eshanu buri kwezi hakiyongeraho n’intwaro, ariko Ukraine ikaba itarasubiza inyuma Abarusiya kuva bayigabaho ibitero ku itariki ya 24 Gashyantare 2022.

Fesenko avuga ko ikindi kintu cyaca intege abaterankunga b’intambara ibera muri Ukraine, ari ukuba u Burusiya bukomeje kubaka uburyo bwo gutuma iyo ntambara izaramba.

Radio mpuzamahanga y’Abongereza (BBC) iri mu byatangaje ko ibihano byafatiwe u Burusiya ku bijyanye n’ihagarikwa rya peterori yabwo i Burayi, ngo byatumye bubona inyungu yikubye inshuro nyinshi kurusha mbere y’intambara yo muri Ukraine.

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, uvuga ko kwanga gazi y’u Burusiya byateje ubukungu bw’u Burayi kuzahara ku buryo bukomeye, aho ngo bwasubiye inyuma ku rugero rungana na 10.7%.

Ni mu gihe u Burusiya bukomeje gukorana ubucuruzi n’ibihugu bitandukanye cyane cyane Iran, Turkiya, u Bushinwa n’u Buhinde bigize isoko rinini cyane kurusha iryo bwari bufite ku mugabane w’u Burayi.

Nicaragua (hafi ya USA) yemereye Ingabo z’u Burusiya gukorera ku butaka bwayo

Leta ya Nicaragua, igihugu kiri muri Amerika yo hagati hafi ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), yemereye u Burusiya gukorana na yo, aho buzazana abasirikare, indege n’amato by’intambara muri icyo gihugu.

Perezida wa Nicaragua, Daniel Ortega yemereye igisirikare cy’u Burusiya gukorana na Leta ye mu bijyanye n’imyitozo, gushyira mu bikorwa amategeko y’icyo gihugu ndetse no gutabarana byihuse.

Perezida Ortega yaciye Iteka muri iki cyumweru, ndetse rikaba ryemejwe na Leta y’u Burusiya kuri uyu wa Kane, ko ingabo z’u Burusiya n’ibikoresho byazo bizifashishwa mu bikorwa bijyanye n’ubutabazi hamwe n’ubushakashatsi ku biza bya kamere.

Leta ya Nicaragua kandi yemereye ingabo z’u Burusiya gukorera ku butaka bwayo mu bijyanye no guhanahana ubunararibonye n’amahugurwa.

Ortega asanzwe ari inshuti y’u Burusiya kuko bwamufashije kugera ku Butegetsi mu mwaka wa 1979, ubwo muri Nicaragua habaga impinduramatwara yo gukuraho uwitwa Anastasia Somoza wafatwaga nk’umunyagitugu.

Nicaragua ikomeje ibyo kwegereza Abarusiya hafi ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), nyuma y’uko Igihugu cya Finland gisangiye umupaka n’u Burusiya ureshya n’ibilometero birenga 1,300, cyo cyemeye kujya mu muryango OTAN uyobowe na USA.

Kuba Finland igiye kuba umunyamuryango wa OTAN byababaje u Burusiya, bwikanga ko Abasirikare n’intwaro za OTAN byabusatiriye, bituma ibihugu byombi bitangira gucana umubano gahoro gahoro.

U Burusiya kugeza ubu bwamaze guhagarika kohereza umuriro w’amashanyarazi bwahaga Finland, ndetse butangaza ko mu gihe yaba yinjiye muri OTAN mu buryo bwa burundu, hazabaho kuyegereza intwaro kirimbuzi.

Kubaka uruzitiro rukumira abimukira

Hagati aho mu rwego rwo gutinya ko u Burusiya bwakohereza abimukira bakayinjiramo itabizi, Finland irateganya kubaka uruzitiro ku mupaka ihana n’u Burusiya.

Ibihugu by’i Burayi bikomeje kwikanga ikibazo cy’abimukira bava mu bihugu birimo intambara n’inzara byo mu Burasirazuba bwo hagati, muri Afurika no muri Afghanistan.

Finland izakumira abimukira ishingiye ku rugero rw’ibyabaye mu mwaka ushize ubwo igihugu cya Belarus ngo cyarekuye abimukira bakinjira mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi banyuze muri Pologne.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko rero jye ibyo uburusiya bukora birunvikana kuko americ yarikakaje irakabya.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 12-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka