Ukraine: Perezida Zelensky yirukanye Umushinjacyaha mukuru n’ukuriye iperereza

Ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, nibwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yafashe umwanzuro wo guhagarika ku kazi Umushinjacyaha mukuru ndetse n’ukuriye urwego rw’iperereza bakekwaho ubugambanyi, kuko bamwe mu bo bayoboraga ubu bakora ku nyungu z’Abarusiya.

Perezida Volodymyr Zelensky
Perezida Volodymyr Zelensky

Uwo mwanzuro ukaba wafashwe mu gihe inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), yitegura guterana mu rwego rwo kurushaho gukaza ibihano wafatiye u Burusiya.

Perezida Zelensky yagize ati “Nafashe umwanzuro wo gukura ku nshingano zabo, Umushinjacyaha mukuru Iryna Venediktova n’ukuriye urwego rw’iperereza Ivan Bakanov”.

Icyemezo cyo gukuraho Ivan Bakanov, ngo wari inshuti yo mu bwana ya Perezida Zelensky na Iryna Venediktova, wari ukurikiranye dosiye zitandukanye z’ibyaha by’intambara byakozwe n’Abarusiya muri Ukraine, cyatangajwe ku rubuga rw’akazi rwa Perezida Zelensky.

Mu butumwa yanyujije kuri ‘Telegram’, Perezida Zelensky yasobanuye ko abo bayobozi babiri birukanywe bitewe n’uko bamwe mu bakozi b’inzego bayoboraga bakorana n’u Burusiya. Avuga ko abagera kuri 60 mu bakoreraga mu nzego ziyobowe na Bakanov na Venediktova ubu barwanya Ukraine, bakorera mu bice byamaze kwigarurirwa n’u Burusiya.

Kugeza ubu ngo habarurwa dosiye zigera kuri 651, zerekeye ibyaha by’ubugambanyi n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha, ibyo ngo byatumye abayoboye izo nzego bibazwaho ibibazo byinshi.

Perezida Zelensky yashyizeho uwitwa Oleksy Symonenko nk’Umushinjacyaha mukuru mushya, nk’uko bigaragara mu iteka ryasohotse ku rubuga ‘site’ rwe rw’akazi.

Iryna Venediktova yari yarashinzwe gukora iperereza ku byaha bikekwa ko byakozwe n’Abarusiya mu Mujyi wa Boutcha, mu MAjyaruguru y’Umurwa mukuru wa Ukraine Kiev, “bifatwa nk’ibyaha by’intambara”, byakozwe n’u Burusiya muri Ukraine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka